00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko kunywa amazi arimo indimu mu gitondo byaba ari byiza ku mubiri w’umuntu?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 12:57
Yasuwe :

Hirya no hino usanga hari abavuga ko kubyukira ku mazi arimo indimu ari byiza ku mubiri w’umuntu ndetse bishobora no gufasha uwifuza kugabanya ibiro, ariko ushobora kuba wibaza niba koko ibyo bintu mu buryo bwa siyansi bushingiye ku bushakashatsi, byaba ari ukuri.

Turakumara amatsiko ku byo wibazaga kuri iyo migirire, biciye mu kiganiro Het Laatste Nieuws yagiranye n’inzobere mu bya siyansi cyane ku birebana n’iyi ngingo.

Martijn Peters yabanje kugaruka ku kuba ubushakashatsi bumaze gukorwa kuri iyi ngingo atari bwinshi aho yagize ati “Hamaze gukorwa ubushakashatsi buke ku byerekeranye n’amazi arimo indimu by’umwihariko kubera ko ubwinshi bwakozwe bwabaga bugamije kureba ibyiza by’amazi ukwayo n’ibyiza by’indimu ukwayo.

Ubu bushakashatsi bwagiye bukorwa kuri ibi byombi ariko mu buryo butandukanye, bwagaraje ko kuba wakongera indimu ku ifunguro ryawe rya buri munsi, bishobora kugirira umuntu umumaro mu buzima bwe, kimwe n’uko amazi na yo ari meza nk’uko Peters abigarukaho.

Yavuze ko “umubiri wacu ukeneye amazi menshi kugira ngo ubashe gukora ibintu bitandukanye birimo no kuwurinda umwuma nubwo abantu benshi batajya babasha kunywa amazi ahagije.”

Aha yaboneyeho guhita ahishurira abantu ko kuba washyira igitonyanga cy’umutobe w’indimu mu mazi ugiye kunywa bishobora kukongerera amaramu (appetit) bikakubashisha kunywa amazi menshi.

Indi nyungu yo kunywa amazi menshi yagaragaje, ni uko bifasha ubigize kutararikira ibindi binyobwa cyane cyane ibirimo isukari nyinshi bizwiho guteza umuntu ibyago bitandukanye birimo nka diyabete, umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso n’ibindi.

Indimu by’umwihariko zo zizwiho kwigiramo Vitamine C ifasha umubiri w’umuntu kwiyongerera ubudahangarwa, ndetse zikanigiramo “flavonoïdes” zizwiho gutuma ubuzima bw’umuntu burushaho kumera neza bikamufasha kurwanya indwara, bigafasha imikorere myiza y’umutima iyo umuntu abyongeyeho izindi mboga n’imbuto.

Kuba amazi arimo indimu mu gitondo ashobora gusukura no kuvana uburozi (imyanda) mu mubiri wawe byo, Peters yavuze ko ari imyumvire abantu bishyizemo kuko ubusanzwe umubiri w’umuntu ubwawo wifitemo ubushobozi bwo kubyikorera ku buryo umuntu adakeneye kwihata ayo mazi arimo indimu buri gitondo.

Yanakomoje ku kuba ibyo atari byo byafasha umuntu gutakaza ibiro, avuga ko kumera neza kw’umubiri bikorwa n’uruhurirane rw’ibinyabutabire muri buri rugingo rw’umubiri, bigatanga ingufu zikenewe kugira ngo tubeho, anavuga ko ahubwo indimu zishobora kugira ingaruka ku kwangirika kw’amenyo bitewe na acide izibamo izwi nka “acide citrique”.

Yasoje avuga ko “nubwo amazi arimo indimu ntacyo agutwara ariko nta n’ikidasanzwe cyiza afasha” agashimangira ko nta gihamya na kimwe gihari ko ibyo ari ukuri haba ku byerekeranye n’igogora cyangwa indi mikorere y’umubiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .