00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yishyuye 250.000$ ngo haburizwemo ikirego cy’umugore umushinja kugerageza kumusambanya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2022 saa 02:53
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo kizobereye mu by’ubumenyi bw’ikirere, SpaceX, Elon Musk, akaba n’umuherwe wa mbere ku isi, byatangajwe ko yishyuye ibihumbi 250 by’amadolari hagamijwe gucubya ikirego cy’umugore wamushyize mu majwi avuga yashatse kumusambanya.

Uyu mugore utaratangajwe imyirondoro, yari mu bakozi b’indege yihariye y’iki kigo nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Insider mu rugendo yakoranye n’uyu muherwe mu 2016.

Yashinje Musk ko yamweretse igitsina cye cyafashe umurego akamushimashima ku kuguru atabimwemereye ndetse akamusezeranya kuzamugurira ifarasi naramuka yemeye kumukorera ‘massage’ ikangura imyanya ndangagitsina.

Uyu mugore yasabwe iyi serivisi mu rugendo rw’indege y’ikigo Gulfstream, G650ER, bagana i Londres mu Bwongereza nk’uko yabitangarije inshuti ye.

Yavuze ko Musk yamusabye kumusanga mu cyumba kugira ngo amukorere ‘massage’ ariko yageramo agasanga undi yambaye ubusa uretse ishuka yari ipfutse igice cyo hasi.
Mu gihe uyu mugore yakoreraga ‘massage’ shebuja ngo Musk yamweretse igitsina cye amukoraho amusezeranya kumugurira ifarasi mu gihe yaba yemeye gukora ibirenzeho.

Uwo mugore usanzwe atwara ifarasi ngo yaramuhakaniye akomeza akazi ke ka ‘massage’ ariko ngo byaje kumugiraho ingaruka nyuma aho yagiye ashyirwaho igitutu mu kazi ke.

Mu 2018, ubwo yamaraga kubona ko kwima ibyishimo Musk byamugabanyirije amahirwe mu kigo SpaceX, yahisemo kwishyura umunyamategeko ukurikirana ibibazo bifitanye isano n’umurimo arega ishami ryacyo rishinzwe abakozi, asobanura ibyabaye byose.

Ikibazo cye cyakiriwe vuba na bwangu nyuma y’ubuhuza na Musk ubwe yitabiriye, bituma kitagera mu nkiko.

Mu 2018 Musk, ubuyobozi bwa SpaceX n’uyu mukozi bakoze amasezerano agena ko uwahohotewe ahabwa ibihumbi 250 by’amadolari kugira ngo atazakurikirana iki kirego no kutazashyira hanze amakuru ayo ari yo yose arebana na Musk n’ibikorwa bye byaba ibya SpaceX na Tesla.

Musk ari mu nkundura yo gushaka kugura Twitter. Nibura abagore batandatu bamaze kujyana Tesla mu nkiko bavuga ko bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina muri uru ruganda.

Nyuma y’aho Insider isabye Musk kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, mu butumwa yanyujije kuri email, yasabye ko yahabwa umwanya uhagije ariko asobanura ko ari inkuru yateguwe ku mpamvu za politiki.

Elon Musk aravugwaho kwishyura 250.000$ ngo haburizwemo ikirego cy’umugore umushinja kugerageza kumusambanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .