Amakuru y’iyi myitwarire ya Elon Musk yatangajwe na ‘Wall Street Journal’ iyakuye ku nshuti ya hafi ya Sergey Brin n’umugore we, Nicole Shanahan.
Uyu mutangamakuru yavuze ko iki kibazo cyateje umwiryane mu muryango wa Sergey Brin ndetse kuri ubu akaba yaragejeje ikirego mu rukiko asaba gatanya.
Bivugwa ko Musk na Shanahan baryamanye mu Ukuboza 2021 ubwo bahuriraga mu Mujyi wa Miami mu imurikabikorwa rya ‘Art Basel’. Muri icyo gihe Shanahan ngo yari amaze iminsi afitanye ibibazo n’umugabo we ariko bataratandukana.
Musk na we yari amaze iminsi atandukanye n’umukobwa bakundanaga witwa Claire Boucher.
Aya makuru akimara kujya hanze, Elon Musk yayamaganiye kure avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa ndetse yemeza ko akiri inshuti na Sergey Brin.
Yakomeje avuga ko we na Shanahan baherukana rimwe mu myaka itatu ishize.
Ati “Sergey nanjye turacyari inshuti ndetse twari kumwe mu birori mu ijoro ryashize! Nabonanye na Nicole kabiri gusa mu myaka itatu ishize, muri izo nshuro zose twabaga turi kumwe n’abandi bantu, nta bintu by’urukundo byajemo. Hashize igihe kinini ntaheruka gukora imibonano mpuzabitsina.”
Elon Musk kugeza ubu ni we muntu ukize ku Isi aho afite ibigo bitandukanye nka Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi na Space Exploration Technologies Corp ikora ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi mu by’isanzure.
Umutungo we ubarirwa muri miliyari 253,4 z’amadolari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!