00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk agomba gusoza gahunda yo kugura Twitter bitaba ibyo akajyanwa mu nkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Umuyobozi wa sosiyete ya Tesla, Elon Musk akaba n’umuherwe wa mbere ku isi agomba kuba yarangije gahunda yo kugura Twitter bitarenze ku wa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri miliyari 44 z’amadolari ya Amerika, cyangwa akajyanwa mu butabera nk’uko byari biteganyijwe mbere ariko bikagenda byigizwa inyuma.

Iminsi itangiye kubarirwa ku ntoki nyuma y’ukwezi hari intambara yo kwegukana uru rubuga nkoranyambaga.

Musk yemeye kugura Twitter muri Mata uyu mwaka akegukana imigabane ingana na 54,2% ariko nyuma y’iminsi mike ashaka guhagarika icyo gikorwa. Twitter yamugejeje mu butabera isaba ko yakomeza gahunda yo kuyigura nk’uko yari yabitangiye.

Urubanza rwari rwateguwe ku wa 17 Ukwakira ariko Musk yemerera ubuyobozi bwa Twitter ko ashaka gukomeza umugambi wo kuyigura ku giciro cyari cyemeranyijweho mbere.

Umucamanza ukurikirana iby’uru rubanza, Kathaleen St. Jude McCormick, yahaye impande zombi itariki ntarengwa yo kuba iyi gahunda yarangiye ari yo yo ku wa 28 Ukwakira bitaba ibyo mu kwezi gutaka urubanza rukazakomeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .