00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edgar Lungu yategetse ko Perezida Hakainde atazajya ku kiriyo cye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2025 saa 08:29
Yasuwe :

Umuvugizi w’umuryango wa Edgar Lungu wayoboye Zambia watangaje ko mbere y’uko apfa yavuze ko uwamusimbuye ku butegetsi atagomba kuzegera umurambo we aho uzaba uri hose.

Edgar Lungu wapfuye mu minsi ishize yasize atanze amabwiriza akumira Perezida Hakainde Hichilema ku kiriyo cye.

Byari biteganyijwe ko ku wa 11 Kamena 2025, umurambo wa Lungu uvanwa muri Afurika y’Epfo aho yaguye riko ntibyakunda kubera umwuka mubi hagati ya Leta n’umuryango we, hamwe n’ishyaka rye batumvikanye ku munsi n’ahantu agomba gushyingurwa.

Lungu na Hichilema bamaze igihe kirekire badacana uwaka mu gihe yari ku butegetsi, kugeza mu 2021 ubwo Hichilema yatsindaga amatora y’umukuru w’Igihugu.

Guverinoma ya Zambia yari yavuze ko ishaka gufasha mu mihango yo gushyingura Lungu mu cyubahiro cy’uwabaye umukuru w’igihugu, ndetse umuvugizi w’umuryango we Makebi Zulu yari yavuze ko nta kibazo babifiteho ariko nyuma gato avuga ko umuryango wateguye ibirebana n’ikiriyo byose hagamijwe kubahiriza ibyifuzo bya Edgar Lungu.

Leta yavuze ko hagikomeje ibiganiro ngo impande zombi zumvikane ku buryo umurambo wa Lungu usubizwa mu gihugu.

Leta kandi yari yatangaje ko ikiriyo cyo kuzirikana ubuzima bwa Lungu kizabera ku nyubako yayo iri i Lusaka ariko Ishyaka rye Patriotic Front rihita rivuga ko kizabera ku cyicaro gikuru cyaryo.

Edgar Lungu yayoboye igihugu kuva mu 2015 kugeza mu 2021 ubwo yari amaze gutsindwa amatora, ahita asezera mu bya politike.

Perezida Lungu witabye Imana yasize avuze ko uwamusimbuye ku butegetsi atazakandagira ku kiriyo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .