00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecosse: Umuryango watoraguye icupa ririmo ubutumwa bumaze imyaka 135

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 02:23
Yasuwe :

Byafashwe nk’ubuvumbuzi butangaje ubwo umuryango ukomoka mu Murwa Mukuru wa Ecosse, Édimbourg, watoraguraga icupa rya Whisky ryo mu kinyejana cya 19 maze bakarisangamo ibaruwa yanditswe n’abagabo babiri bakayihisha mu gisenge cy’inzu.

Peter Allan, umutekinisiye ukora ibijyanye n’amazi ni we wavumbuye iri cupa. Yabwiye BBC ko yatunguwe cyane mu buryo atabashaga kwiyumvisha kuko yari mu kazi ke mu rugo rwa Stimpson.

Ati “Cyari igice cya metero eshatu kuri enye, ndi mu kazi mpingukira ku icupa ntari nzi ko rihari, nananiwe kubyizera. Nacukuraga nshaka umuyoboro mba ndiguyeho, sinzi uko byagenze kuko nahise ndizanira umugore hasi ndamubwira nti ‘reba ibyo mbonye mu gisenge cyanyu.”

Nyir’urwo rugo, Eilidh Stimpson yahise afata umwanzuro wo gutegereza abana be; umwe ufite imyaka umunani undi akagira 10 ngo babanze bave ku ishuri babone gufungura no gusomera hamwe ubwo butumwa. Bagerageje gufungura icupa birabagora kugeza ubwo nyina w’abana yahisemo kurimenesha inyundo.

Stimpson yagize ati “Twese twari hamwe tugerageza gusoma ubutumwa, byari bishimishije cyane.”

Basanze ari ubutumwa bwanditswe mu gihe cy’impinduramatwara ijyanye n’iby’inganda mu Bwami bw’Abongereza mu 1887, bwanditswe na James Ritchie afatanyije na John Grieve ku wa 6 Ukwakira 1887.

Mu magambo ari muri iyo baruwa harimo aho aba bagabo banditse bagira bati “Umuntu uzabona iri cupa ashobora kuzahita yibwira ko ivu ry’imibiri yacu riri gutumuka mu muhanda arimo.”

Umuryango wa Stimpson, wavuze ko wiyemeje kubika iyo nyandiko aho yagize ati “Ntekereza ko bizarangira tubitse iyi nyandiko neza tukanabika ikimene cy’iri cupa kuko bishimishije kubona ko bimaze iyi myaka yose kandi bigihari.”

Uyu mugabo avuga ko na we azakora nk’ibyo James na John bakoze kubera ko atekereza ko bishobora kuzabera igitangaza abazabaho mu myaka myinshi iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .