Uku kwandika Ikinyarwanda kwa Dr Tedros kwaturutse ku ifoto Perezida Kagame yashyize hanze ari kumwe n’umwuzukuru we maze ayihererekesha amagambo yo kwifuriza ‘umwaka mushya inshuti, abantu bose muri rusange n’umuryango.”
Dr Tedros mu gusubiza ubu butumwa bwa Perezida Kagame, yakoresheje Ikinyarwanda, aho yagize ati “Urakoze cyane murumuna wanjye. Umwaka mushya muhire kuri wewe.”
Urakoze cyane murumuna wanjye. Umwaka mushya muhire kuri wewe. https://t.co/WanEH25BBb
— Tedros Adhanom Ghebreyesus (@DrTedros) December 31, 2020
Nubwo yanditse aho ‘wewe’ aho kuba ‘wowe’ benshi bamushimiye kuba yagaragaje ubushake bwo gukorasha Ikinyarwanda cyane ko n’ibyo uyu mugabo wo muri Ethiopia yakoze bitakorohera umunyamahanga wese.
Ababonye ubu butumwa bwa Dr Tedros batunguwe maze mu buryo bwo gutebya batangira kugaragaza ko ashobora no kuba akomoka mu Rwanda.
Uwitwa Isanintwari yagize ati “Burya Tedros azi Ikinyarwanda? Wabona iwabo ari i Nyamata.”
Burya Tedros azi ikinyarwanda? 😂😂😂😂😂 Wabona iwabo ari I Nyamata 😂😂😂😂
— Mwene Biden (@RGisanintwari) January 1, 2021
Uwitwa Ubuzima we yagize ati “ Hey Urakoze cyane DrTedros bivuze ikintu gikomeye kwandika Ikinyarwanda. Umwaka mushya muhire.”
Hey Urakoze cyane @DrTedros bivuze ikintu gikomeye kwandika ikinyarwanda. Happy New Year
— Ubuzima (@Ubuzima3) January 1, 2021
Seth Bisimwa nawe yagaragaje ko yatunguwe n’Ikinywarwanda Tedros yavuze. Ati “ Hhhhhh, DrTedros ikinyarwanda urakizi kabisa, Umwaka mushya muhire.”
Hhhhhh, @DrTedros ikinyarwanda urakizi kbsa, Happy New Year
— Seth Bisimwa (@bisethe) December 31, 2020
Uku gutungurwa kwa Bisimwa kunzwemo na Jean Marie Wild, maze nawe agaragaza ko yashimishijwe no kuba Dr Tedros yanditse Ikinyarwanda. Ati “Uranshimishije cyane DrTedros Abanyarwanda tukwifurije umwaka mwiza wa 2021.”
Dr Tedros asanzwe ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, ndetse ubucuti afitanye na Perezida Kagame bukaba bukunze kugaragara mu butumwa bashyira kuri Twitter umwe agira icyo avuga ku wundi.
Mu ugushyingo Perezida Kagame yari aherutse kwandika ubutumwa bwo gushima uyu mugabo wari wabonye umwuzukuru we wa mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!