Hari ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa busobanura zimwe mu mpamvu zaba zitera ko abagore ari bo bakonja cyane kurusha abagabo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Maryland School of Medicine mu 1992 bugamije kureba igipimo cy’ubushyuhe gisanzwe ku bagabo no ku bagore, bwerekanye ko igipimo cy’ubushyuhe busanzwe bw’umubiri ku bagore cyari hejuru kurusha abagabo.
Kuko rero abagore baba bafite ubushyuhe buruta ubw’abagabo mu busanzwe, bituma n’ubundi n’iyo haje ubukonje babwumva cyane kurusha abagabo.
Indi mpamvu ngo ni uko ubushobozi bw’abagabo bwo gutwika ibinure mu mubiri (metabolism) buri hejuru kurusha ubw’abagore, kuba ubwo bushobozi bw’abagabo burutaho ubw’abagore 23%, bisobanuye ko abagore bazagira imbeho cyane kuruta abagabo.
Ikindi ni uko abagabo bagira imikaya (muscles) nyinshi n’ibinure bike , mu gihe abagore bagira ibinure byinshi, kubera rero ko “muscles” zifite ubushobozi bwo kurema ubushyuhe, bituma abagabo badakonja ku kigero kimwe n’icy’abagore.
Indi mpamvu itangwa ngo ni uko ahanini usanga abagore basumbwa n’abagabo haba mu gihagararo no mu biro, ibyo bituma ngo bituma bagira ubukonje buruta ubw’abagabo cyane kuko umubiri wabo uba wakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ureme ubushyuhe.
Havugwa kandi ko hari ibihe abagore bashobora kugeramo bakaba bagira ubukonje bwinshi buruta ubusanzwe, cyane nk’iyo bari mu mihango, hari abashobora kugira ubukonje ku buryo butari busanzwe, ahanini bitewe n’impinduka ziba zabaye mu mubiri.
Ikindi kandi ngo hari igihe no gukonja cyane kw’abagore kurusha abagabo biterwa ahanini n’uburyo babonamo ibintu, nk’iyo hakonje bakazana urumeza, ubusanzwe buba ari uburyo bw’umubiri bwo kwishakamo ubushyuhe, ibi bo iyo babibonye bituma ahubwo barushaho gukonja kurushaho.
Hari n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora kuba zibitera, ariko bumwe mu bushakashatsi bwagiye bukorwa, bwerekanye ko izo zishobora kuba ari zo mpamvu z’ingenzi abagore bakunda gukonja cyane kurusha abagabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!