00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe bibiri umuntu asaziramo bidasanzwe mu myaka y’ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 February 2025 saa 12:23
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu buzima bwa muntu gusaza bitabaho uko iminsi igenda yigira imbere ahubwo hari ibihe bibiri by’ingenzi umuntu ageramo umubiri we ugatakaza ubushobozi mu buryo bwihuse kurusha ikindi gihe ari na ho ashobora guhura n’indwara zimwe zidapfa gukira.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Stanford muri California na Nanyang Technological University yo muri Singapore bamaze imyaka myinshi bakurikirana ubuzima bw’abantu 108 hagamijwe kureba impinduka ziba ku turemangingo, utunyanyingo n’ibindi bigize umubiri w’umuntu uko imyaka igenda ishira.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko uturemangingo n’ibindi bigize umubiri w’umuntu bigenda bigira impinduka zikomeye iyo umuntu ageze ku myaka 44, bikazongera kubaho agize imyaka 60.

Xiaotao Shen wigisha muri Nanyang Technological University, akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yabwiye CNN ko urugendo rwerekeza umuntu ku busaza atari inzira ihoraho.

Ati “Ibihe bimwe ni ingenzi cyane mu byerekeye gusaza no mu buzima muri rusange.”

Nk’urugero iyo umuntu ageze mu myaka 40, umubiri we utakaza mu buryo bukomeye ubushobozi bwo gucagagura caffeine na alcohol ngo ive mu mubiri, bikazongera kwisubiramo ugize imyaka 60.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko abantu bakunze guhura n’ibibazo by’imikaya n’umubyibuho ukabije mu gihe bageze mu myaka 40 n’igihe bageze kuri 60.

Abantu bageze muri iyo myaka kandi bagaragaza impinduka zikomeye kuri proteins zihuza imikaya ku buryo byumvikanisha neza impamvu habaho impinduka ku ruhu, imikaya n’urwungano rw’imitsi iva cyangwa yerekeza ku mutima.

Mu myaka 60 kandi abantu ni bwo baba bafite ibyago byo guhura n’indwara nyinshi zirimo iz’umutima, impyiko na diabetes irangwa n’isukari nyinshi mu maraso.

Ubushakashatsi kandi bwarebye ku bantu bafite imyaka 55, ku bagore bigakekwa ko ari uko baba baracuze (abagore bacura hagati y’imyaka 45 na 55). Ibyavuyemo byagaragaje ko ku bagabo no ku bagore umubiri uba ukora kimwe ku myaka 55.

Basaba abantu begereje imyaka 40 na 60 kunywa inzoga nke cyane no gukora imyitozo ngororamubiri cyane, guhora bagenzura isukari bafite mu mubiri wabo no kunywa amazi menshi kugiran go bafashe impyiko zabo gukora neza.

Abageze mu zabukuru basabwa kwitwararika cyane ku bisindisha n'isukari nyinshi kuko bitera indwara nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .