Ni umushinga watangiye mu 2021, ndetse DEEP iteganya ko abantu bazatangira kuba mu ndiba y’inyanja mu 2027.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri DEEP, Ethan Butler, yavuze ko bamaze igihe bubaka ahantu umuntu yatura (DEEP Sentinel) munsi y’amazi aho kujya bajya kuyasura gusa.
Aha umuntu azaba ashobora kujyayo akamara iminsi 28 ari muri metero 200 munsi y’amazi. Umuntu azaba ashobora kujyayo agakora ubushakashatsi, afite ubwiherero bugezweho n’amazi ashyushye mu bwogero nko mu nzu zigezweho.
Butler ati “ Abanyamerika batweretse ko bishoboka mu gihe gito, rero DEEP yo ije kubikora nk’ibintu bizahoraho.”
Yavuze ko ari ibintu bishoboka cyane, atanga urugero rw’Umufaransa Jacques Cousteau wamaze ibyumweru ari mu ndiba y’inyanja mu myaka ya 1960.
Butler yavuze ko imbogamizi zihari ari izisanzwe zisa nk’izo umuntu uba ku butaka ahura nazo harimo ubushyuhe cyangwa ubukonje, iyihariye ikaba kuba kure y’abandi.
Yagize ati “Inyanja igize 70% by’umubumbe wacu, kandi ni zo zigenzura ikirere uretse n’ibyo zibitse 90% by’urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi.”
Ni umushinga washowemo miliyoni 100 z’ama-Pound ukaba uri gukorerwa mu Majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Bwongereza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!