Uyu mugore w’imyaka 40 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje kuri uyu wa Gatanu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Danica Patrick yibagishije bwa mbere mu Ugushyingo 2014. Yavuze ko yaterwaga isoni no kuba yuzuye ku bindi bice bye by’umubiri ariko yareba ku mabere akabona ni mato cyane.
Ati “Ubwo nibagishaga byose byagenze neza kandi numvaga mbyishimiye. Mu 2018 nibwo natangiye kubona ko umusatsi wanjye ufite ibibazo, ugenda upfuka. Natangiye kwiyongera ibilo, nabigabanya bikanga.”
Danica Patrick yavuze ko byabaye bibi cyane mu 2020 ubwo ukwezi kwe k’umugore kwahindagurikaga cyane, ibilo bikarushaho kwiyongera, mu maso he hagatangira guhinduka.
Kubera ibyo bibazo byose, byabaye ngombwa ko agirwa inama zo gusubira kwibagisha, ibyo bamushyizemo ngo amabere ye abe manini bikavanwaho.
Ati “Nibagishije kuri uyu wa Gatatu, ubu mbasha guhumeka neza kandi nsigaye numva mfite imbaraga iyo mbyutse mu gitondo.”
Yavuze ko bitoroshye kuvuga inkuru nk’iyo ariko ngo yabikoze mu rwego rwo kugira inama abandi bagore n’abakobwa, kugira ngo mu gihe bagiye kwibagisha bongeresha cyangwa bagabanya ibice byabo by’umubiri, bajye bamenya ingaruka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!