Ku wa Kabiri tariki 3 Mutarama mu 2023 nibwo Cristiano Ronaldo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr yo muri Arabie Saoudite.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mugabo w’imyaka 37 yumvikanye yitiranya igihugu cya Arabie Saoudite na Afurika y’Epfo.
Ati “Umupira w’amaguru uratandukanye, ku bwanjye kuza muri Afurika y’Epfo ntabwo ari iherezo ry’urugendo rwanjye. Iyi niyo mpamvu nahisemo guhindura kandi mvugishije ukuri ntabwo mpangayikishijwe n’ibyo abantu bari kuvuga.”
Cristiano Ronaldo akimara gutangaza ibi yahise asamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batunguwe no kuba uyu mugabo atazi n’igihugu agiye gukinamo.
Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 nibwo Ronaldo yashyize umukono ku masezerano ya nyuma amwerekeza muri Al Nassr nyuma yo gutandukana na Manchester United yo mu Bwongereza. Yavuze ko atari umwanzuro yicuza kuko ibyinshi mu byo yaharaniraga yabashije kubigeraho mu makipe atandukanye yanyuzemo i Burayi.
Cristiano Ronaldo accidentally said he was playing in South Africa 😅pic.twitter.com/2wjlh5giQ5
— SPORTbible (@sportbible) January 3, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!