Alex n’umugore we bafite uruganda rukora Crêpes ruherereye mu gace ka Erquy mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa. Ni uruganda rwubatse mu gace gatuyemo abantu.
Hari umusaza baturanye ubarembeje ndetse wabajyanye mu nkiko, abashinja kumusakuriza ndetse no kumubangangamira kubera impumuro za Crêpes bakora.
Uyu muryango uvuga ko waguze urwo ruganda mu 2019, nyuma y’uko abarukoreragamo baruvuyemo, bagashaka kurugurisha.
Ni uruganda rwiza ruherereye mu gace gakunda kugeramo abakerarugendo benshi, ari nabo bakiliya benshi ba Alex na Marlène.
Icyakora, umuturanyi wabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru ntaborohereye kuko yabasabye gufunga urwo ruganda cyangwa bakaruvugurura ku buryo urusaku rw’abakiliya baza kugura Crêpes n’impumuro zazo zitamugeraho.
Uyu muryango watunguwe mu minsi ishize, ubwo wazanirwaga urwandiko rw’urukiko rubahamagarira kwitaba, bakisobanura ku buryo bamaze igihe babangamiye umusaza w’umuturanyi.
Alex na Marlène bavuga ko bagerageje ibishoboka byose bakavugurura ndetse parikingi y’imodoka z’abakiliya igashyirwa kure ngo zidasakuriza uwo musaza, gusa ngo aho bigeze bararambiwe.
Bavuze ko uwo muturanyi wabo ari kwiyenza, batangiza ubusabe kuri internet bwo kubashyigikira, kugira ngo barenganurwa kuko uwo musaza amaze igihe abajujubya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!