Houseparty, porogaramu yatangiye kugoboka abishwe n’irungu mu ngo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Ibihugu byinshi ku Isi byafashe umwanzuro wo gusaba abaturage babyo ‘Kuguma mu ngo’ mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyugarije Isi. Gusa uko baguma mu rugo, ni nako haduka ibintu byinshi bibaruhuka, bibarinda agahinda.

Kuva COVID-19 yaboneka mu Bushinwa mu mpera za Ukuboza, yamaze gusakara ku Isi yose. Ubu umubare w’abayanduye uragera ku 665,231; abagera ku 30,900 bitabye Imana mu gihe 142,467 bakize.

Ibi byatumye hakazwa ingamba zijyanye no kwirinda ko iki cyorezo cyagera ku bantu benshi bitewe n’uburyo gihererekanywa byoroshye.

Ingamba iri mu zikomeye ijyanye no kwita ku isuku y’ibiganza inshuro nyinshi ariko abantu bakagirwa inama yo kuguma mu ngo zabo.

Umwanzuro wo kutava mu rugo, watonze benshi ku Isi by’umwihariko ku basanzwe bakorera akazi mu biro cyangwa abadakunze kwirirwa mu rugo umunsi ku wundi.

Ubu Isi yose yimakaje ikoranabuhanga. Akazi kenshi niryo kifashisha ndetse nk’inama ziri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga hitabajwe applications zimenyerewe nka Zoom na Skype.

News.com yanditse ko kuri ubu abari mu ngo kubera COVID-19 bakangukiye kwifashisha porogaramu yiswe ‘‘Houseparty’’, ishobora kuganirirwaho n’abantu benshi mu buryo bw’amashusho, ikanabafasha kurwanya irungu.

Houseparty yamuritswe mu 2016, yakozwe hahujwe FaceTime na Snapchat, iha abayikoresha ububasha bwo kuganira barebana ndetse bakaba bakina imikino itandukanye.

Muri Kamena umwaka ushize, Houseparty yaguzwe na Epic Games yakoze umukino wo kuri internet uzwi nka Fortnite, ku giciro kitatangajwe; ariko iri gukoreshwa cyane muri iki gihe kuko miliyoni z’abantu bahatiwe kuba bonyine.

Uko Houseparty app ikora

Umuntu ashobora gufungura konti ye, akabona inshuti ze arebeye ku rutonde rw’izo afite muri telefoni ariko na zo zamanuye (download) application ya Houseparty.

Iyo umaze gushyira abantu mu bo mushobora kuganira, application ikwereka urutonde mukaba mushobora gutangira kuganira. Houseparty ishobora guhurirwaho n’abantu bageze ku munani.

Ikoze mu buryo uyikoresha amenya ko inshuti ze zatangiye ikiganiro na we akaba yahita acyinjiramo, isura ye ikagaragara kuri screen zabo. Aha ashobora guhitamo umukino yifuza gukina cyangwa akabaganiriza ku buryo yiyumva mu gihe cya ‘Guma mu rugo.’

Inyungu iri mu gukoresha Application ya Houseparty ni uko ushobora gufata amashusho ukayoherereza umuntu, akaza kuyabona ageze ku murongo. Gusa hatangwa inama yo kwigengesera mu byo uvuga cyangwa ukora kuko utamenya niba uwo muvugana ari kugufata amajwi.

Houseparty iboneka muri App Store muri telefoni na mudasobwa zikoresha Operating system ya iOS, Android na macOS.

Abakoresha application ya Houseparty bashobora kumara nibura iminota 51, ku munsi baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .