Kimwe mu byavuzwe cyane byasembuye itandukana ryabo, ni ugucana inyuma ndetse mu minsi ishize hari televiziyo yitwa "Telecinco" iherutse gutangaza ukuntu uyu muhanzikazi ufite inkomoko muri Colombia yatahuye ko umugabo we amuca inyuma.
Ubwo bavugaga ku itandukana ryabo bagize bati "tubabajwe no kubamenyesha ko turi mu nzira zo gutandukana." Icyo gihe ni bwo hahise hacicikana amakuru yavugaga ko Piqué yacaga inyuma Shakira ku mukobwa w’imyaka 23 witwa Clara Marti.
Icupa rya "Confiture" ni ryo ryarikoze
Nk’uko urubuga 7 sur 7 rubitangaza, mu gihe cyo gufata ifunguro rya mu gitondo ubwo Shakira yafunguraga Frigo, ngo ni bwo yabonye ko confiture basiga ku migati, yagabanutse cyane arebeye mu icupa yari irimo ku buryo yahise yibwira ko bishoboka ko hari undi muntu utari Piqué, ujya afatira ifunguro rya mu gitondo aho buri gihe iyo Shakira adahari.
Aha ni ho Shakira yahereye yigira inama yo gukora iperereza ryimbitse kandi mu buryo bw’ibanga kugira ngo arebe niba koko impungenge ze zifite ishingiro, ibyaje kurangira biganishije ku gutandukana kw’ibi byamamare bibiri byari byarakundanye zigata inyana.
Muri Nzeri, umwaka ushize ni bwo Shakira yabashije gutobora akagira icyo avuga ku itandukana rye n’umugabo we, aho yagize ati "mu by’ukuri biragoye kubivugaho, kuko mba numva bitaranshiramo nkiri kubibamo kandi nkaba ndi n’umuntu wo ku karubanda, bikanakubitiraho ko itandukana ryacu ridasanzwe. Byari bikomeye cyane uretse no kuri njye, ahubwo no ku bana bacu. Byari bigoye."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!