Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 4 $ yafatiwe ku kibuga cy’indege i Londres iri mu bijumba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Kanama 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Cocaine ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Gatwick i Londres yahishwe mu makarito arimo ibijumba.

Iyi mizigo yari iturutse muri Jamaica mu Mujyi wa Kingston, yafashwe n’inzego zishinzwe kugenzura imipaka mu Bwongereza. Mu ikarito imwe harimo cocaine ipima ibiro 22, yafashwe ku wa 11 Kanama ifite agaciro ka miliyoni 1.8 z’amadolari.

Ibindi biro 30 byafashwe ku wa 18 Kanama bifite agaciro ka miliyoni 2.4 z’amadolari ya Amerika. Iyi mizigo yombi yari ihishe mu makarito hejuru yayo harambitseho ibijumba ku buryo wagira ngo amakarito arimo ibyo kurya gusa.

Mu ikarito bashyiragamo Cocaine hanyuma hejuru bagashyiraho ibijumba ku buryo umuntu uri bufungure ari bubone ko ari ibyo kurya birimo gusa
Aya makarito yari yanditseho ko ibirimo bikorerwa muri Jamaica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .