Chypre: Yakatiwe igifungo cy’iminsi 40 azira gutwara imodoka akoresheje amaguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Umushoferi w’ikamyo yakatiwe igifungo cy’iminsi 40 muri gereza azira gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwaye imodoka akoresheje amaguru.

Mu Ukwakira 2019, umushoferi w’ikamyo nibwo yatangaje amashusho y’iminota itatu kuri Twitter agaragaza atwaye imodoka n’amaguru mu mihanda yo muri Chypre.

7 sur 7 yanditse ko Polisi yahise itangiza iperereza iza kubona umushoferi wemeye ko ariwe wasakaje ayo mashusho.

Urukiko rwa Larnaca ku wa Kane w’iki cyumweru rwahamije uwo mushoferi w’imyaka 43 icyaha cyo gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Usibye guhabwa igifungo cy’iminsi 40, umucamanza yanategetse ko uruhushya rw’uwo mushoferi rwo gutwara ibinyabiziga ruhagarikwa mu gihe cy’amezi icyenda.

Itegeko ryo muri Chypre riteganya ko abashoferi bagomba gutwara imodoka bakoresheje amaboko yombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .