00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal wahamijwe kunyereza umutungo wa Kiliziya yarubiye: Ngo agomba gutora Papa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Cardinal Giovanni Angelo Becciu wahamijwe kunyereza umutungo wa Kilizia, yavuze ko na we agomba kuba mu bazitabira umuhango wo gutora Papa usimbura Francis uherutse kwitaba Imana.

Kuva mu 2023 Cardinal Giovanni Angelo Becciu ahamwe n’ibi byaha yahise yamburwa bumwe mu burenganzira bw’Aba-Cardinal burimo no gutora Papa. Gusa kuri ubu we ntabikozwa.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo, Cardinal Becciu, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice. Ni we mu-Cardinal wa mbere wari uhamijwe icyaha n’Urukiko mpanabyaha rwa Vatican.

Uyu mugabo yahise ajurira iki gihano, kuri ubu hakaba hategerejwe undi mwanzuro uzafatwa. Kugeza ubu yemerewe gukomeza kuba i Vatican mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Nubwo ibiro bya Papa Francis byari byarakuye Cardinal Becciu ku rutonde rw’Aba-Cardinal bemerewe gutora Papa, we avuga ko uyu mwanzuro ukwiriye guteshwa agaciro, agatora kimwe n’abandi.

Biteganyijwe ko umwanzuro kuri iki kibazo cya Cardinal Becciu uzafatwa n’Umuyobozi w’Inama y’Aba-Cardinal, Giovanni Battista Re na Cardinal Pietro Parolin uzayobora amatora ya Papa uzasimbura Francis.

Cardinal Giovanni Angelo wahamijwe kunyereza umutungo wa Kiliziya yarubiye ngo nawe agomba gutora Papa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .