Kuva mu 2023 Cardinal Giovanni Angelo Becciu ahamwe n’ibi byaha yahise yamburwa bumwe mu burenganzira bw’Aba-Cardinal burimo no gutora Papa. Gusa kuri ubu we ntabikozwa.
Nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo, Cardinal Becciu, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice. Ni we mu-Cardinal wa mbere wari uhamijwe icyaha n’Urukiko mpanabyaha rwa Vatican.
Uyu mugabo yahise ajurira iki gihano, kuri ubu hakaba hategerejwe undi mwanzuro uzafatwa. Kugeza ubu yemerewe gukomeza kuba i Vatican mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.
Nubwo ibiro bya Papa Francis byari byarakuye Cardinal Becciu ku rutonde rw’Aba-Cardinal bemerewe gutora Papa, we avuga ko uyu mwanzuro ukwiriye guteshwa agaciro, agatora kimwe n’abandi.
Biteganyijwe ko umwanzuro kuri iki kibazo cya Cardinal Becciu uzafatwa n’Umuyobozi w’Inama y’Aba-Cardinal, Giovanni Battista Re na Cardinal Pietro Parolin uzayobora amatora ya Papa uzasimbura Francis.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!