Canada: Ibiganiro byo kwinjiza ubucuruzi bw’urumogi mu masezerano y’isoko rusange birarimbanyije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Canada, abahagarariye intara n’uturere, bari mu biganiro bigamije kureba uko ubucuruzi bw’urumogi bwakwinjizwa mu masezerano y’isoko rusanga ry’igihugu, bigakuraho imbogamizi bamwe mu bacuruzi bahuraga na zo muri leta zimwe na zimwe.

Mu Ukwakira 2018 Canada yemeje ikoreshwa ry’urumogi ku mugaragaro. Itegeko rigena ingano y’urumogi umuntu agomba kwitwaza mu ruhame rutarenze amagarama 30 mu gihe ibihano k’uzafatwa aha umwana urumogi bishobora kugera ku gifungo cy’imyaka 14.

Leta yari yizeye kwinjiza miliyoni $400 ku mwaka y’imisoro izakusanywa bivuye mu bucuruzi bw’urumogi.

Ikinyamakuru Marijuana Business Daily cyanditse ko ibi biganiro byatangiye mu Ukuboza bishobora kuzatinda kubera ko ubushobozi bwose bwashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Kwemeza ubucuruzi bw’urumogi rudakoreshwa ku mpamvu z’ubuvuzi mu masezerano y’isoko rusange rya Canada, bizatuma ibigo byemewe birucuruza bitazongera guhura n’imbogamizi mu gihe birimo gukorera ku masoko yo mu zindi ntara.

Amasezerano y’isoko rusange rya Canada (CFTA) yatangiye kubahirizwa mu 2017, mbere y’uko Canada yemeza ko byemewe n’amategeko gukoresha urumogi ku bantu bakuru.

Komisiyo ishinzwe ubucuruzi imbere mu gihugu ari nayo iyoboye ibi biganiro iheruka guhura ku buryo bw’iyakure kuwa 10 Ukuboza, icyo gihe hakaba hararebwaga igihe cyo gutangira no gusoza ibiganiro.

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe itumanaho by’uwari uhagarariye Ontario muri ibyo biganiro Robert Gibson, yatangaje ko ‘ibi biganiro ari amahirwe akomeye azatuma ibicuruzwa by’urumogi rwo muri Ontario ndetse n’ibigo byaho bitazongera guhura n’imbogamizi zitari ngombwa mu gihe birimo gukorera ku masoko yo mu zindi ntara’.

Canada ibarura abafite ibyangombwa byo gucuruza urumogi ku rwego rw’igihugu bagera kuri 355, hafi kimwe cya kabiri ni abo muri Ontario.

Umuyobozi w’akanama k’inganda z’ibijyanye n’urumogi muri Canada, George Smitherman, yavuze ko gushyira mu masezerano y’ubucuruzi urumogi ari ukuzirikana agaciro k’uru rwego mu bukungu bwagutse bw’igihugu.

Ati “Ibi ni ingenzi kuko ibijyanye n’urumogi igihe kinini byakunze kuba umusingi ukomeye mu iterambere ry’abaturage n’ubukungu. Ni ingenzi ko uturere twose mu gihugu tugiye kubigiramo uruhare.”

Kuba ubucuruzi bw’urumogi bugiye kwinjizwa mu masezerano y’isoko rusange rya Canada, bizakuraho imbogamizi zirimo guteza amakashi menshi no gusoreshwa mu buryo busumbana.

Hari kandi intara zimwe zari zarahagaritse bimwe mu bikoresho nka e-cigarettes, mu gihe izindi zashyizeho imisoro y’umurengera igamije guca intege ikoreshwa ryabyo. Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko bizashyira akadomo ku bucuruzi bwa magendu bwakorwaga buvangira ubugenzurwa.

Muri Canada gukoresha urumogi bisanzwe byemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .