Canada: Abaturage bagiriwe inama z’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina birinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara ya British Columbia muri Canada bwasabye abaturage guhindura uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina, bakifashisha ubutabongerera ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi.

Mu butumwa ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri iyo ntara, B.C. Centre for Disease Control, cyashyize ku rubuga rwacyo, kivuga ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu cyiza ku mitekerere n’imibanire hagati y’abantu babiri.

Ngo no mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 bakomeza kuyikora, ariko bakigengesera kuko iyi virus yandurira mu matembabuzi ava mu kanwa no mu myanya y’ubuhumekero, ashobora gusohoka igihe umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye, n’ubundi buryo bunyuranye, ugasanga uwanduye akongeje mugenzi we.

Bumwe mu buryo bagiriwemo inama, ni uko umuntu akwiye kugira mugenzi we umwe rukumbi bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa se bake cyane, kuko byagabanya ibyago byo kwandura COVID-19 ayizaniwe n’uwo baryamanye.

Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kandi, igihe ngo umwe yumva arwaye bakwiye kuyihagarika, baba biyemeje kuyikora bakabanza gukaraba neza umubiri wose n’amazi n’isabune.

Icyo kigo gikomeza kiti "Ambara ikintu kikurinda mu isura cyangwa agapfukamunwa. Guhumeka cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma haboneka amatembabuzi yakwirakwiza COVID-19."

Abantu bakorana imibonano mpuzabitsina kandi bagirwa inama yo guhana intera bityo amasura ntiyegerane, bakifashisha ikintu kibatandukanya nk’urukuta rubajya hagati, rufite umwenge utuma ibitsina bihura, ibizwi nka glory holes.

Ni uburyo bwayumye abantu benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, bavuga ko ibintu bikomeye kubona bigeze aho abantu bagirwa inama yo gukoresha ubwo buryo.

Abantu kandi bagirwa inama zo kwirinda gusomana mu buryo bwatuma bahererekanya amatembabuzi yo mu kanwa, kandi bagakoresha agakingirizo.

Izindi nzego z’ubuzima zagiye zisa n’izishimangira aya mabwiriza, nubwo yandikwa mu buryo butandukanye cyangwa uburyo bwo guhitamo amagambo akoreshwa abukaba aribwo butandukana. Abaturage ba New York baheruka gushishikarizwa gukoresha imyenge inyura mu kintu runaka, nubwo batabivuze mu mazina.

Mu nyandiko iheruka gushyirwa hanze ya paji eshatu igira iti "Muhange uburyo bushya mukoramo imibonano mpuzabitsina cyangwa ibintu mushobora kwikingiriza nk’inkuta, byatuma ibitsina bihura ariko hakirindwa ko amasura ahura."

Izo nama zo muri B.C zishishikariza ko mu gihe umuntu adafite uwo bakorana imibonano mpuzabitsina yizeye, ashobora kwikinisha.

Akomeza ati "Ni wowe muntu wizewe neza mu mibonano mpuzabitsina. Kwikinisha ubwawe ntabwo bizakwirakwiza COVID-19. Niwikinisha hamwe na mugenzi wawe, guhana intera bizagabanya ibyago byo kwandura COVID-19."

Umuganga mukuru w’iyo ntara, Bonnie Henry, yashimangiye cyane iyo nama mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Gicurasi.

Yagize ati "Iki ntabwo ari igihe cyo gutereta bya hato na hato, OK? Hitamo umuntu, urebe niba bivamo ubundi ufate igihe cyawe."

Abakorana imibonano mpuzabitsina bashishikarizwa gukoresha uburyo bwose butuma birinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .