CNN yatangaje ko iyi fi y’ingore yahawe izina rya “Boramy” mu rurimi rwa Khmer rukoreshwa muri icyo gihugu bikaba bisobanuye “inzora”, ni ukuvuga muri cya gihe ukwezi kuba kugaragara kose kuzuye, ifite metero enye z’uburebure ikaba yaje gusubizwa mu mazi nyuma yo gushyirwaho akuma k’ikoranabuhanga kazajya gafasha abashakashatsi gukurikirana imibereho yayo ya buri munsi n’imyitwarire yayo.
Zeb Hogan wamenyekanye cyane mu kiganiro cya “Monster Fish” ku muyoboro wa National Geographic, yavuze ko bishimishije kuba babashije kubona iyo fi.
Ati “Aya ni amakuru meza kubera ko ari yo fi ya mbere nini ku isi ikiri nzima.”
Yakomeje avuga ko ari iby’agahebuzo kuko bisobanuye ko umugezi wa Mekong ugifite ubuzima kandi ko ari ikimenyetso cy’ibyiringiro byo kuba amafi nk’ayo manini akiba muri uwo mugezi.
Boramy yari yafatiwe mu rushundura mu cyumweru gishize ikaba yarahise ikuraho agahigo k’ifi yari yararobewe mu majyaruguru ya Thailand mu 2005, aho yo yapimaga ibiro 293.
Ubwo iyi fi yo mu bwoko bwa Stingray yamaraga kurobwa, bahise bahamagara abashinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu mugezi wa Mekong n’inkengero zawo barimo na Zeb Hogan maze bayishyiraho akuma kazakomeza kujya kabafasha mu by’ubushakashatsi.
Umugezi wa Mekong uvugwaho kugira ubwoko butandukanye bw’amafi ariko ibikorwa by’uburobyi, umwanda no kutabungabunga ibidukikije neza, byagiye byangiza ubusugire bw’uwo mugezi ku buryo urusobe rw’ibinyabuzima ruhabarizwa byahagiriye imbogamizi zirimo no kugabanuka kw’ayo mafi nubwo hakomeza kugenda hafatwa ingamba zikaze zigamije kubungabunga ibidukikije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!