00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

California: Haravugwa abazwi nk’ababikira bahinga urumogi bakanasenga bagamije indamu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 01:09
Yasuwe :

Bamenyerewe ku izina ry’Ababikira b’Urumogi (Weed Nuns), bakagira umuyobozi witwa Kate aho bahuriye mu itsinda rizwi nk’abavuzi b’abagore, umurimo bakora hagamijwe ubucuruzi na cyane ko badafite idini runaka babarizwamo, uretse kwambara nk’ababikira, bakarangwa no gukunda kuzenguruka umurima w’urumogi rwabo baririmba, nk’umuhango wo kuruhesha umugisha.

California ifatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’urumogi, cyane ko ari yo leta yabimburiye izindi muri Amerika, kwemera ubuhinzi bwarwo hagamijwe ubuvuzi kuva mu 1996 mu gihe ibyo kurunywa hagamijwe kwishimisha byemewe mu mategeko y’iyo leta kuva mu 2016.

Nubwo bimeze bityo ariko, usanga imijyi igera hafi kuri bibiri bya gatatu muri iyo leta, itemera ubucuruzi bw’iki gihingwa mu gihe hari indi mijyi bigoye cyane guhabwa icyangombwa cyo gukora ubwo bushabitsi.

Kate ahamya ko abayobozi b’umujyi wabo bazi iby’ubu buhinzi bakora nubwo anyuzamo akanagira ati “abo bayobozi nta mpamvu bafite yo kundeka ngo nkomeze guhinga” aho yungamo avuga ko bakabaye bamubuza nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Akomeza avuga ko atekereza ko abo bayobozi bazi ko intambara yabo n’abahinzi b’urumogi itapfa koroha cyane mu bijyanye no guhindura itegeko, ari na yo mpamvu banga gushoza urwo rugamba.

Aho bita “abbey” ni ho aba bagore bazwi nk’ababikira bavuga ko hatunganyirizwa imiti ndetse umwe muri bo witwa Camilla avuga ko hejuru y’iyo miti banakora amavuta ku buryo mbere y’icyorezo cya COVID-19, ubu bushabitsi bwabashaga kubinjiriza agera kuri kuri miliyoni 1,2 y’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Umwe mu bafite ahacururizwa urumogi muri California, Joel Rodriguez, avuga ko leta ikomeje kubasunikira kuva muri ubu bucuruzi bitewe n’uburyo ki ibasaba umusoro w’umurengera aho hari n’abasabwa agera ku bihumbi 100$ ku mwaka, ibintu bishobora gutuma babivamo cyangwa bagatangira kubikora mu buryo bunyuranyije n’itegeko.

Kugeza ubu California muri uyu mwaka imaze kwinjiza imisoro ibarirwa muri miliyoni 580$, icyakora abakora ubushabitsi bushingiye ku ihingwa ry’urumogi, bavuga ko amategeko yorohejwe byakongerera leta yabo imisoro ndetse n’abahinzi barimo aba babikira bitiriwe urumogi babyungukiramo.

Bambara nk'ababikira nyamara ngo nta dini bagira babarizwamo ahubwo bahinga urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .