Byinshi wibaza ku mbwa zikoreshwa na polisi mu gucunga umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Werurwe 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rufata umutekano nk’inkingi ya mwamba ishobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi kigahorana ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi niyo mpamvu inzego z’umutekano zihora zongererwa ubumenyi n’amahugurwa azifasha mu gukumira inzira zose zakwifashishwa mu guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturarwanda.

Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano hifashishijwe imbwa (Canine bde) rihora ryiteguye mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge ndetse n’ibiturika bishobora gutegwa ahahurira abantu benshi nko kuri stade, ku bibuga by’indege, mu nama cyangwa ibindi bitaramo bihuriramo abantu benshi bikaba byahungabanya umutekano.

Hari byinshi abatari bake bibaza ku buzima bwa buri munsi bw’izi mbwa zikoreshwa n’abapolisi mu gucunga umutekano. Ishami rya polisi ricunga umutekano ryifashishije imbwa, ryasobanuye ubuzima bw’izi mbwa muri rusange ndetse n’imibanire yazo n’abapolisi bazikoresha haba mu myitozo ndetse no mu gihe cy’akazi nyirizina.

Imbwa itangira gutozwa ingana iki?

AIP Dan Ndutiye umwe mu batoza izi mbwa kumenyerana n’abapolisi bazazikoresha, avuga ko kuva ku minsi 50 imbwa ikivuka kugeza ku minsi 120, imbwa itangira gutozwa kumenyerana n’umupolisi uzayikoresha (sterilization phase).

Umutoza (umupolisi) uzakoresha iyi mbwa mu kazi atangira gutemberana n’imbwa ye, ariko ayitoza kubaha, kwicara, gusaka ndetse no kuyihana mu gihe habayeho kutubahiriza amabwiriza yahawe.

Imbwa zisaka bitewe n’ibyo zatojwe haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Izi mbwa zitozwa gusaka gutahura ibiyobyabwenge bitandukanye, gutahura ibiturika, gusatira no gutahura uwakoze icyaha.

Imbwa zose zifite ubushobozi bungana

Muri rusange imbwa zose zaba iza gakondo cyangwa izo tubona zikoreshwa mu gucunga umutekano, zivukana impano yo guhumurirwa n’ibintu bitandukanye ariko igakura bitewe n’ubwoko bwayo ndetse n’icyo yatojwe gukura.

Izi mbwa ntizishobora kwibeshya kuko ziba zaratojwe bihagije ku buryo ziba zifite ubumenyi butuma zidashobora kwibeshya ku cyo zatojwe gusaka. Iyo imbwa isaka iba ikina na nyirayo ku buryo ikina ishaka gutsinda kugira ngo ihabwe igihembo.

Mu gihe igize icyo ivumbura ntishobora kuva aho kiri umutoza wayo atagenzuye ngo arebe ko ari ukuri bityo nayo igenerwe igihembo cyuko yakoze akazi kayo neza.

Imbwa iramba igihe kingana gite?

Muri rusange kuramba kw’izi mbwa zikoreshwa mu gucunga umutekano bigendana n’uko zifatwa haba uko zikoreshwa mu kazi, uko zitabwaho mu buzima bwazo ku bigendanye n’amafunguro zihabwa, aho ziba ndetse n’ubuvuzi zigenerwa.

Mu gihe cy’umwaka n’igice imbwa ivutse itangira gukora akazi yatojwe, iyo ifashwe neza iramba igihe kingana n’imyaka umunani buri munsi igakora akazi kayo igihe cy’amasaha atandatu.

Uko ubuzima bw’izi mbwa bwitabwaho

Izi mbwa zikora akazi gakomeye mu kunganira inzego z’umutekano gutahura ibintu bitandukanye bihishwe bishobora guhungabanya umutekano, niyo mpamvu ubuzima bwazo bwitabwaho uko bikwiye haba mu byo zirya, aho ziba, isuku ku mubiri, ubuvuzi ndetse no kugenerwa ikiruhuko gihagije kugira ngo zirambe.

Imirire yazo iteye ite?

Izi mbwa zigaburirwa amafunguro yiganjemo ibisuguti (Biscuit) ndetse n’inyama byujuje ibyo umubiri ukenera birimo; ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.

Muri rusange imbwa ifite ubuzima bwiza iba ipima ibiro kuva ku biro 20 kugeza ku biro 40, mu kugaburira izi mbwa hashingirwa ku biro zipima aho ifite bike ihabwa ifunguro ryinshi mu gihe ifite ibiro byinshi muganga asaba ko yaboneza imirire.

Ubuvuzi n’isuku yazo

Kimwe n’umuntu, izi mbwa iyo ubuzima bwazo butameze neza zigaragaza ibimenyetso by’uburwayi birimo kurira ndetse no gucika intege. Icyo gihe abaganga bihutira kuyijyana mu cyumba cyagenewe ubuvuzi (Clinic room), hakabaho kuyifata ibizamini nyuma ikaza guhabwa imiti kandi abaganga bagakomeza kuyikurikirana umunsi ku munsi.

Mu rwego rwo kuzirinda uburwayi kandi isuku yazo yitabwaho cyane kuko zifite ubwogero bugezweho, ndetse n’amasabune yabugenewe (Dog shampon) akoreshwa mu kuzuhagira kugira ngo azikize umwanda ndetse n’udukoko dushobora kuzitera indwara z’uruhu.

Kugeza ubu iri shami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano hifashishijwe imbwa, rifite imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gucunga umutekano, izi mbwa zigezwa mu Rwanda buri imwe ihagaze arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, hagendewe ku bwoko bwayo ndetse n’ibyo yatojwe gukora.

Imbwa imwe ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

Imbwa zisaka bitewe n’ibyo zatojwe haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi
Izi mbwa zitozwa gusaka gutahura ibiyobyabwenge bitandukanye, gutahura ibiturika, gusatira no gutahura uwakoze icyaha
Iyo izi mbwa zarwaye abaganga bihutira kuyijyana mu cyumba cyagenewe ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza