Byinshi ku ntare z’Itsavo zariye abubakaga umuhanda wa Gari ya moshi muri Kenya hafi kubamara

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Ubwo nasomaga inkuru ivuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu mushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza u Rwanda na Tanzania, nahise nibuka amateka nasomye agaruka ku byago byagwiririye ibihumbi by’abakozi bubakaga igikorwa remezo nk’iki muri Kenya mu myaka 122 ishize, aho intare zizwi nka Tsavo Man-Eaters zabariye hafi kubamara.

Tsavo man-eaters ni itsinda ry’intare ebyiri zariye umubare munini w’abakozi bubakaga umuhanda wa Gari ya Moshi mu gace ka Pariki ya Tsavo iherereye mu Burengerazuba bwa Kenya mu 1898.

Mu 1898 nibwo abakoloni b’Abongereza batangiye kubaka umuhanda wa gari ya Moshi wari guhuza icyambu cya Mombasa muri Kenya n’inkengero z’ikiyaga cya Victoria muri Uganda, kugira ngo babone inzira bari kuzajya banyuzamo imari bazijyana iwabo.

Ni imirimo yakorwagamo n’umubare munini w’Abahinde hamwe n’abanya-Kenya bo bakoraga imirimo yo guhereza abubakaga.

Ni imirimo yakorwaga n’umubare munini w’abantu dore ko bari barateye amahema ku buso bungana na kilometero kare 12.

Ubwo imirimo yo kubaka uyu muhanda yari igeze kure, bageze ku mugezi wa Tsavo byabaye ngombwa ko babanza kubaka ikiraro hejuru y’uyu mugezi.

Mu mirimo yo kubaka iki kiraro bamwe mu bakozi batangiye kujya baburirwa irengero, buri wese yari atarasobanukirwa aho bajya.

Muri iyo minsi nibwo haje Lieutenant-Colonel John Henry Patterson, nk’uwagombaga kuyobora imirimo yo kubaka uyu muhanda ariko aza asanga bamwe mu bakozi baratangiye kuburirwa irengero.

Nyuma y’iminsi mike Lt Col Patterson ahageze undi mukozi yarabuze, maze ategeka ko ashakishwa, nyuma y’igihe ashakishwa bimwe mu bice bye byabonetse hafi y’amahema bari batuyemo, maze Lt Col Patterson ntakuzuyaza akeka ko ari intare zamwishe.

Lt Col Patterson yahise ategeka ko izi ntare zitangira guhigwa maze ubwo bari mu gikorwa cyo kuzihiga bagenda bagwa no ku yindi mibiri y’abantu zagiye zirya mu bihe bitandukanye.

Gusa iki gikorwa ntacyo cyamaze kuko byageze muri Mata izi ntare zimaze guhitana abagera kuri 17 kandi byasaga nk’aho ari bwo urugamba rugitangira kuko zari zisigaye zisimbuka uruzitiro n’imitego yashyizweho.

Ibikorwa byo kwica aba bakozi byarakomeje kugeza n’aho izi ntare zari zisigaye zitwara abantu buri munsi.

Mu gitabo Lt.Col Patterson yanditse avuga ko izi ntare z’Itsavo zari zitandukanye n’izindi zisanzwe ziba mu mukenke, ngo izi ntare zari nini bikabije kandi ingabo nta mugara zigira nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku zindi.

Nyuma y’igihe kinini azirarira ngo azice akazibura mu Ukuboza 1898 nibwo Lt Col Patterson, yarashe iya mbere nyuma y’ibyumweru bitatu arasa iya kabiri, imirimo yo kubaka iki kiraro yari yaramaze guhagarara ibona gukomeza.

Mu 1924 Lt Col Patterson yatumiwe mu nzu ndangamurage y’i Chicago izwi nka Field Museum ngo atange ubuhamya, ubuyobozi bwayo bunamwemerera kumugurira ibikanka by’izi ntare ku madolari ibihumbi bitanu.

Ni iki cyateraga izi ntare kurya abantu bidasanzwe?

Abahanga ntibahuriza ku cyatumye izi nyamaswa zirangwa n’ingeso yo kurya abantu cyane, aho bamwe bavuga ko zabiterwaga n’uko n’ubundi zari zaramenyereye kurya abacakara babaga bananiwe bakagwa mu nzira, abandi bakavuga ko zabiterwaga n’uko muri aka gace hari hasigaye hari amapfa akabije aho nta zindi nyamaswa zari gupfa kubona zo kurya.

Gusa izi mpamvu zose mu 2017 zaje kuvuguruzwa n’umushakashatsi Larisa DeSantis, nyuma yo kumara igihe kinini akora ubushakashatsi ku bikanka by’izi ntare aho biri mu nzu ndangamurage ya Field Museum.

DeSantis yasanze izi ntare zari zifite uburwayi bw’amenyo aho imwe yari yarahongotse ibwene ndetse yarakutse n’andi atatu mu gihe indi nayo yari ifite ibibazo birimo kumeneka igufa ry’umutwe n’imiterere mibi y’urwasaya.

Uyu mushakashatsi avuga ko ubu burwayi bwose ari bwo bwaziteraga kurya abantu mu buryo budasanzwe kubera uburibwe bwinshi zabaga zifite, hakiyongeraho no kuba zari zitakibasha guhiga izindi nyamaswa nini bityo zitangira kureba umuntu zimubonamo umuhigo utazirushya.

Lt Col John Henry Patterson nyuma yo kwica imwe muri izi ntare
Ubu ibikanka by'izi ntare biri mu nzu ndangamurage i Chicago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza