Byinshi ku kibumbano cya Yezu cyo muri Brésil kimaze kuba ikimenyabose

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Ushobora kuba atari bwo bwa mbere ugiye kubibona ariko benshi bakunze kugira amatsiko menshi kandi ntibahwemye kwibaza ku kibumbano cya Yezu kizwi nka ‘Christ the Redeemer’ giherereye muri Brésil. Giteye amatsiko! Kandi kibitse amateka buri wese yasoma akagira icyo yiyungura.

Iki kibumbano cyubatse ku gasongero k’umusozi wa Corcovado uherereye mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil gifite agahigo ko kuba ari cyo kinini cya Yezu ku Isi kuko gifite metero 30 z’ubuhagarike mu gihe kuva ku kaboko kamwe ugera ku kandi harimo metero 28.

Imirimo yo kucyubaka yamaze imyaka itanu aho yayobowe na Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Rio de Janeiro.

Ahagana mu 1850 nibwo Umupadiri witwa Pedro Maria Boss yatanze igitekerezo cy’uko ku musozi wa Corcovado hashyirwa ikibumbano cya gikirisitu mu rwego rwo guha icyubahiro igikomangomakazi cya Brésil, Isabel akaba n’umukobwa w’Umwami w’Abami Pedro II.

N’ubwo iki gitekerezo kitahawe agaciro mu 1921 Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Rio de Janeiro yakigendeyeho isaba ko kuri uyu musozi hakubakwa ikibumbano cya Yezu.

Impamvu Kiliziya Gatolika yahisemo aka gasozi n’uko yakabonaga nk’ahantu hirengeye iki kibumbano cyari kukubakwaho cyazajya kibonwa n’abantu benshi aho baba bari hose muri Rio de Janeiro.

Nyuma yo kumva uyu mushinga wa Kiliziya Gatolika abaturage bo muri Brésil biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika basabye Perezida Epitácio Pessoa ko yakwemera ibijyanye n’iki gitekerezo.

Perezida Epitácio ntiyabatengushye na we yarabibemereye maze ku wa 4 Mata 1922 ibuye ry’ifatizo rishyirwa aho cyagombaga kubakwa, gusa muri iki gihe hari hataraboneka imbata y’iki kibumbano.

Muri uwo mwaka habaye amarushanwa agamije gushaka umunyabugeni uzakora imbata y’iki kibumbano maze birangira Umunya- Brésil Heitor da Silva Costa ari we wegukanye akazi.

Muri iyi mirimo yose Silva Costa yafatanyije na Carlos Oswald binavugwa ko ari we wamuhaye igitekerezo cyo gukora iki kibumbano mu buryo abantu bakibonamo uyu munsi kuko we icyo yari yagaragaje mbere cyari icya Yesu akikiye umusaraba n’Isi mu maboko ye.

Uretse aba bagabo babiri undi munyabugeni w’Umufaransa witwa Paul Landowski bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’iki kibumbano cyane cyane ku bice by’umutwe n’amaboko.

Imirimo yo kubaka iki kibumbano yatangiye mu 1926 imara imyaka itanu aho inkunga nyinshi yakoreshejwe yaturutse muri Kiliziya Gatolika.

Nyuma y’uko cyuzuye, iki kibumbano cyatashywe ku mugaragaro ku wa 12 Ukwakira 1931 maze gihabwa akazi na Kirisitu Umucunguzi ‘Christ the Redeemer.’

Kurwaza umubyeyi byatumye na we yubaka ikibumbano cya Yezu kinini muri Afurika

Nyuma y’iki kibumbano cya Yezu kinini ku Isi mu 2006 binyuze ku mukire akaba n’umucuruzi ukomeye w’ibikomoka kuri Peteroli muri Nigeria witwa ‘Obinna Onuoha’ Umugabane wa Afurika nawo wabonye ikibumbano cya Yezu kinini.

‘The Jesus de Greatest’ nicyo kibumbano cya Yezu kinini ku Mugabane wa Afurika kuko mu burebure gipima metero 8.5 kikagira uburemere bwa toni 40.

Iki kibumbano cyubatse mu mbuga ya kiliziya yitiriwe Mutagatifu Aloysius iherereye Abajah muri Nigeria, kigaragaza Yezu wambaye ibirenge ateze amaboko yiteguye kwakira abamusanga.

Mu kiganiro ikinyamakuru Yahoo! News cyagiranye na Obinna yavuze mu gihe nyina yarwaraga bikomeye ko yahaye Imana isezerano ry’uko azayubakira urusengero niramuka imikijije.

Mu kubahiriza iri sezerano ry’Imana Obinna yubatse iyi kiliziya, maze ubwo ababyeyi be buzuzaga imyaka 50 ahitamo no kubaka ikibumbano yahoze afite mu ndoto kuva mu 1997.

Mu muhango wo gutaha iki kibumbano wabaye ku wa 1 Mutarama 2016 ukitabirwa n’abapadiri barenga 100 baturutse hirya no hino mu ma paruwasi yo muri Nigeria Musenyeri Bishop Augustine Tochukwu Okwuoma yavuze ko iki kibumbano ari “ikimenyetso gikomeye cyo kwizera, kibibutsa akamaro gakomeye ka Yezu Kirisito.”

Iki kibumbano cya Jesus de Greatest uretse kuba aricyo kinini mu bibumbano bya Yezu biri muri Afurika, kiza no ku mwanya wa gatanu mu bibumbano binini byose biri kuri uyu mugabane nyuma y’icya Nelson Mandela, icya Ramesses II, icya the Great Sphinx of Giza n’icya the African Renaissance Monument.

Christ the Reedemer iherereye ku gasongero k'umusozi wa Corcovado
Iki kibumbano gisurwa n'umubare munini wa ba mukerarugendo mu mwaka
Iki kibumbano nicyo kirekire mu bya Yezu ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .