Byinshi ku isata yo mu mazi yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo igatera benshi urujijo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 14 Mata 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Isata yo mu mazi ni imbaraga zikomeye z’imiyaga y’inkubiri ihurira hejuru y’inyanja cyangwa ikiyaga ivuye mu byerekezo bitandukanye, ikazamura imbaraga zayo mu kirere zigahura n’ibicu biremereye bigatanga imvura yigaragaza nk’aho ari amazi y’inyanja cyangwa ikiyaga ari kujya mu kirere, ikigaragaza nk’inzira cyangwa umuhora uhuza amazi n’ibicu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, amazi yo mu Kiyaga cya Ruhondo yazamutse muri ubwo buryo, bitera benshi urujijo n’amatsiko. Byabereye mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Birwa ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kabiri.

Bamwe mu babonye ibi byabaye ntibasobanukiwe nabyo ndetse hari n’ababyitiranyije n’amayobera cyangwa se ibimenyentso byo mu minsi ya nyuma ariko bagahuriza ku kuba atari ubwa mbere babibonye.

Nishimwe Adeline, umuturage wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze yavuze ko Isi igeze mu minsi ya nyuma n’ubwo atari ubwa mbere abibonye.

Yagize ati “Kuva kera twajyaga tubona icyo bitaga isata ariko cyazaga nijoro nabwo byaratindaga twarabyukaga kigahita kigenda, uyu munsi bwo cyaje ku manywa turakireba kiratinda cyane, erega Bibiliya ivuga ko mu minsi ya nyuma hazabaho ibintu by’amayobera nibyo turi kubona n’ubu”.

Karekezi Aimable, umusaza w’imyaka 84 we avuga ko ibyo yabonye bitari bisanzwe kuko mu bisanzwe babonaga isata bakavuza amajerekani n’amadebe igahita igenda.

Ati" Si ubwa mbere ibi tubibonye ariko icy’ubu cyari simusiga kuko mbere yarazaga tukavuza amadebe n’ibijerekani ikagenda kandi akenshi yazaga nijoro ku buryo n’abana batayibonaga, ubu bwo twabivugije yanga kugenda biratuyobera”.

Hafashimana Gervais na we ni umuturage wabonye ibi biba, avuga ko ibi bisanzwe n’ubwo bidakunze kuba cyane kuko mu myaka irenga 40 afite amaze kubibona nka kane.

Yagize ati " Ibi byabaye tubireba nka saa tanu na mirongo itanu ariko bijya bibaho kuko mu myaka irenga mirongo ine mfite maze kubibona inshuro eny ariko biheruka nko mu myaka itanu ishize. Kuri uyu munsi ho byamaze nk’iminota 30 amazi yazamutse yageze mu gicu. Ikibitera ni umuyaga uhuha uva mu byerekezo bitandukanye noneho ukanganya imbaraga aho bihuriye amazi akazamuka, ubaze wenda n’abandi bantu babizi muri siyansi nk’abantu bataciye ku kiyaga ariko bashobora kubivuga bitandukanye kubera uko babyumva ariko siko kuri".

Ku butumwa bugufi Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe cyatanze nyuma y’isata yo mu Kiyaga cya Ruhondo, cyemeje ko ibi ari ibintu bisanzwe bibaho.

Bati"Isata yo mu mazi irasanzwe, ni ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga, umuyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga; bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biremeye biri".

Ubushakashatsi butandukanye bwakusanyije n’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’isataThe International Centre for Waterspout Research (ICWR), bwerekana ko n’ubwo isata igaragara ko ihuza amazi y’inyanja cyangwa ay’ikiyaga, idakunze kwangiza ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi manini n’ubwo byigeze kubaho, icyakora yangiza nk’amafi mato n’ibindi binyabuzima bito byo mu mazi.

Amateka agaragaza ko isata yabaye kuwa 19 Nyakanga 2013 ariyo yari ifite imbaraga zidasanzwe yabereye i Los Angeles kuko yagerageje kuzamura amafi manini iyajugunya i musozi.

Mu bice bikunze kwibasirwa n’isata yo mu mazi harimo iby’u Burayi, Amerika y’Amajyepfo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Isata yagaragaye muri Ruhondo yamaze iminota isaga 30
Isata ni ibintu bikunze kugaragara cyane mu biyaga n'inyanja hirya no hino ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .