Byinshi ku ifoto ya Fabiola Urwibutso wagaragaye ahugura Abanyamerika ku ikoreshwa rya Drones

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Indege zitagira abapilote (Drones) z’ikigo Zipline zimenyerewe mu gutwara amaraso n’imiti ku bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, mu cyumweru gishize zatangiye kwifashishwa mu kurinda ikwirakwizwa rya COVID-19 muri Leta ya North Carolina iri mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Zipline ikora indege zitagira abapilote zikoreshwa mu buvuzi. Iki kigo cyashinzwe n’abanyamerika ariko mu Rwanda ni ho hambere cyatangije ibikorwa ku buryo bwimbitse, mu 2016. Ubu cyaragutse kigera no muri Ghana no muri Amerika.

Zipline ku bufatanye n’ikigo cy’ubuvuzi Novant, yatangiye kohereza ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kurinda ikwirakwizwa rya COVID-19 muri Leta ya North Carolina.

Amerika iri kurebera cyane ku Rwanda kuko ho bimaze igihe bikorwa. Ibi byatumye Fabiola Urwibutso wo muri Zipline Rwanda, ajya guhugura abanyamerika ku bijyanye n’imikorere ya Drones zitamenyerewe iwabo kuko ari ubwa mbere indege zitagira abapilote za gisivili zemerewe kugenda zikagera aho umuntu aba atazireba.

Benshi mu bakoresha Twitter babonye ifoto ya Fabiola Urwibutso arimo gusobanurira abanyamerika ibijyanye na Drones za Zipline, bibaza byinshi kuri iki gikorwa.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Zipline na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, Jean D’Amour Tuyishimire, yabwiye IGIHE ko amahugurwa Urwibutso atanga ajyanye no gutegura, kugurutsa, no kwita kuri drones, ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu kuzigurutsa no kuzigenzura bikubiye mu byitwa “Flight Operations”.

Ati “Kugurutsa indege mu kirere nubwo yaba drone bisaba gukurikiza amabwiriza mpuzamahanga agendana no kurinda umutekano w’abantu bari ku butaka ndetse n’abandi bakoresha ikirere. Zipline Rwanda imaze igihe ikoresha izi ndege ku buryo imaze kwiga amasomo menshi andi mashami ya Zipline akeneye kwiga, haba muri Ghana, muri Amerika, n’ahandi Zipline izafungura”.

Tuyishimire yakomeje avuga ko iyi ari gahunda isanzweho yo guhugura abakozi bose bashya, aho bisanzwe bikorerwa i Muhanga ku bakozi bose bashya ba Zipline, baba abanyarwanda n’abanyamahanga.

Fabiola Urwibutso ni umukobwa usanzwe akorera Zipline mu Rwanda, ni umwe mu banyarwanda bane bayobora ishami ritanga amahugurwa mu kigo cya Zipline.

Urwibutso kimwe n’abandi bakozi ba Zipline Rwanda bamaze kumenyera, asanzwe yifashishwa muri Amerika iyo hakenewe ubufasha mu kugerageza ibintu bimwe na bimwe bijyanye no kugurutsa drones.

Kuri iyi nshuro byabaye ngombwa ko ajya guhugura abakozi bashya b’Abanyamerika bazakorera muri Leta ya North Carolina kuko batabashije kuza mu Rwanda kubera icyorezo cya COVI-19.

Kuva iyi gahunda y’amahugurwa yatangira, kuri Zipline i Muhanga hamaze guhugurwa abagera kuri 181 barimo abanyarwanda 39, abanya-Ghana 90, Abanyamerika n’ibindi bihugu bagera kuri 52.

Mu Rwanda Zipline ifite ibibuga by’indege bibiri; icya Kayonza na Muhanga, ifite abakozi barenga 80 bakora imirimo itandukanye. Ibikorwa byose n’ubuyobozi bikorwa n’Abanyarwanda.

Zipline ikorana n’ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere 18 two mu gihugu, indege zayo zimaze gukora ingendo zigera ku 29286 kuva 2016. Gahunda ihari ni ukongera umubare w’amavuriro bakorana akagera kuri 470 mu mpera za 2021.

Urwibutso Fabiola arimo gutanga amahugurwa ku banyamerika bazajya bakoresha Drones za Zipline

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .