Byagenze gute ngo ikibuga cy’indege cya Nicosia cyatangaga icyizere mu Burayi gisigare ari amatongo?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Kamena 2020 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 46 ishize ikibuga cy’indege cya Nicosia cyari kimwe mu bikomeye kandi gitanga icyizere kubera umubare w’abagenzi bari bamaze kugikoresha mu gihe gito cyamaze, gusa izi nzozi zose zaje kuyoyoka kubera ibihe by’imvururu zibasiye Chypre zikagisiga ari amatongo.

Ku ikubitiro iki kibuga cyubakwa mu 1930 cyari icy’ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere, cyane ko aribwo bwakoronizaga iki kirwa cya Chypre, gusa nyuma yo kuvugururwa mu 1968 cyaje kuba ikibuga cy’indege za gisivire.

Guhera iki gihe cyabaye ikibuga cy’indege gikuru muri iki kirwa, maze gitangira kuba amarembo azana ba mukerarugendo aha hantu hari hakunzwe na benshi.

Imvo n’imvano yo gusigara ari amatongo

Ibintu ntibyakomeje kuba byiza ku mikorere y’iki kibuga gishya dore ko muri Nyakanga 1974 ubwo iki kibuga biteguraga kucyagurira ubushobozi ngo kige cyakira indege 16, nibwo abaturage b’iki gihugu bafite inkomoko mu Bugiriki bahiritse ku butegetsi Perezida wari watowe witwaga Archbishop Makarios.

Mu busanzwe abaturage ba Chypre barimo ibice bibiri, abafite inkomoko mu Bugiriki ari nabo benshi n’abakomoka muri Turikiya.

Aba baturage bakomoka mu Bugirika bahoraga bifuza ko iki kirwa cyakomekwa k’u Bugiriki, ibintu bituma bahora barebana ay’ingwe n’abakomoka muri Turukiya.

Uku gushaka komeka Chypre ku Bugiriki nibyo byatumye bahirika Perezida mushya wari watorewe kuyobora iki gihugu.

Izi mvururu zatumye iki kibuga cyongera kwifashishwa ku mpamvu za gisirikare aho cyakoreshwaga n’abasirikare b’Abagiriki babaga baje gushyigikira bagenzi babo bahiritse Makarios ku butegetsi.

Ku wa 18 Nyakanga 1974 nibwo iki kibuga cyakoreshejwe bwa nyuma n’indege zasubizaga ba mukerarugendo iwabo kubera imvururu zari zitangiye kuvuka muri iki gihugu.

Iki kibuga cyaje gufungwa burundu ku wa 20 Nyakanga 1974 nyuma y’igitero ingabo z’abanya-Turukiya zagabye muri iki gihugu zigamije kurwanirira iki gice cy’indi cy’abaturage bahakomoka.

Mu guhosha izi mvururu, Chypre yagabanyijwemo ibice bibiri icy’amajyaruguru gituwe n’abafite inkomoko muri Turukiya kikagenzurwa na Guverinoma ya Turikiya n’icy’Amajyepfo kizwi nka Repubulika ya Chypre.

Uku gucikamo ibice byatumye iki kibuga cy’indege cya Nicosia cyisanga mu rugabano ahatagira nyiraho maze n’icyizere cyo kongera kuvugururwa no gukoreshwa kiyoyoka gutyo, ubu cyabaye ibirindiro by’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Iki kibuga cy'indege cyabaye amatongo
Aho abagenzi bicaraga bategereje indege ni uku habaye
Ibice byose bigize iki kibuga cy'indege byarangiritse
Iyi ndege niyo yahaguye bwa nyuma
Iki kibuga cyakoreshejwe bwa nyuma n'abamukerarugendo basubira iwabo nyuma y'imvururu zari zitangiye kwibasira Cyprus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .