00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagaragaye ko Dinosaur nini yabayeho iruta iyafatwaga nk’iri kuri uwo mwanya ku rugero rwa 70%

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 06:24
Yasuwe :

Ubushakashatsi ku birebana n’inyamaswa nini za Dinosaurs zabayeho mu myaka ibarirwa muri za miliyari ishize, bukomeje gukorwa aho kugeza ubu hamaze kuboneka izigera kuri 32 mu bwoko bw’izitwa T.rex bivugwa ko zageraga kuri miliyari ebyiri n’igice, ndetse kuri iyi nshuro byagaragaye ko inini yabayeho iruta ku rugero rwa 70% iyafatwaga nk’iruta izindi.

Daily Mail itangaza ko iyi dinosaur ishobora kuba yarapimaga toni zigera kuri 15; ni ukuvuga uburemere buruta inzovu ebyiri nini, mu gihe amakuru yari asanzwe ahari yerekanaga ko dinosaur nini yabayeho yapimaga toni zigera ku 8,8, ikagira uburebure bwa metero zirenga 13 nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi bo mu nzu Ndangamurage ya Canada iri Ottawa.

Iyajyaga ifatwa nka dinosaur nini yabayeho yitwa ‘Scotty’, amakuru agaragaza ko yabayeho mu myaka iri hagati ya miliyoni 66 na 68 ishize mu gice cya Amerika y’Amajyaruguru, icyakora n’ubundi bikaba byajyaga bivugwa ko bishoboka ko haba harabayeho inini kuyirusha ariko zitaramenyekana.

Ubushakashatsi bwari bwasohotse mu ntango z’uyu mwaka, bwagaragaje ko hashobora kuba harabagaho ubwoko bugera kuri butatu bwa dinosaurs zo mu muryango wa Tyrannosaurus Rex burimo T. regina na T. imperator nubwo byavuzwe ko hagikenewe ibimenyetso bifatika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .