00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri mwaka hamenwa toni miliyari 1,3 z’ibiribwa

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 15 April 2025 saa 06:59
Yasuwe :

Mu gihe bamwe baba bicira isazi mu jisho abandi bibaza uko ejo bizagenda ngo babashe gukora ku munwa, aho umuntu umwe muri batatu ku Isi adafite icyo kurya, hari abandi baba bafite ikibazo cy’uko aho kumena ibiryo habaye hato.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) bwerekana ko toni miliyari 1.3 by’ibiribwa bimenwa buri mwaka.

Ibyo bingana na 40% by’ibiribwa byose byo ku Isi. Ni ukuvuga ko ari hafi miliyari 1000$ ubariye mu gaciro k’amafaranga.

Ibi bishatse kuvuga ko ubuso bw’ubutaka buruta igihugu cy’u Bushinwa buhingwaho ibiribwa bipfa ubusa nta muntu ubiriye.

Imbuto n’imboga biza ku mwanya wa mbere mu biribwa bitakara cyangwa bikamenwa, aho byihariye 45%, hagakurikiraho amafi n’ibindi biribwa byo mu mazi bingana na 35%.

Ni mu gihe 30% by’ibinyampeke na byo bijyanwa mu myanda na ho inyama zimenwa zingana na 20%. Ibikomoka ku mata bimenwa cyangwa bigatakara ari buri mwaka bigize 20%.

Muri 40% by’ibiryo bimenwa ku Isi buri mwaka 17% byabyo byangirikira ku bacuruzi no mu ngo, 14% byangirika bivanwa ku bahinzi bijyanwa ku masoko (ku bacuruzi) mu gihe 8% ari byo byangirikira mu mirima.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko ku Isi umuntu umwe muri batatu aba afite ikibazo cy’ibiryo aho abarenga miliyoni 800 bafite ibibazo by’inzara.

Mu 2022 raporo yasohotse yerekana ko u Bushinwa ari bwo bwaje ku myanya wa mbere mu bihugu bimena ibiribwa byinshi aho hamenwa toni miliyoni 108 buri mwaka.

Bukurikirwa n’u Buhinde bumena toni 74, mu gihe Leta Zunze ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa gatatu aho hamenwa toni zirenga 24 buri mwaka.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko ibiryo bimenwa ku Isi bigira uruhare rwa 8-10% mu kwangiza ikirere.

Nubwo ibyo biryo bimenwa hafi buri munsi raporo ya Loni yerekana ko ibihugu nka Somalie, Yemen, Sudan y’Epfo, Sudan ndetse na Tchad byugarijwe n’ikibazo cy’inzara kurusha ibindi ku Isi.

Buri mwaka hamenwa toni miliyari 1,3 z’ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .