00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri minota 11 umugore aba yishwe ku isi yose

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 04:56
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu gashami gakora ubushakashatsi ku byaha ndetse n’ibiyobyabwenge (UNDOC) yo muri 2020, igaragaza ko ku isi yose buri minota 11 umugore cyangwa umukobwa aba yishwe, kenshi bigakorwa n’umuntu wo mu muryango we cyangwa undi baziranye bigiye kure.

Abakobwa n’abagore 81.000 bishwe ku isi hose muri uwo mwaka, 47.000 bicwa n’abantu bo mu miryango yabo cyangwa abandi ba hafi.

Mu bishwe bose muri rusange, Umugabane wa Aziya uza imbere mu kugira umubare munini kuko ari 18.600, naho Umugabane wa Afurika ukagira abishwe benshi bigizwemo uruhare n’abo mu miryango yabo.

Iyi raporo igaragaza ko mu gihe cya COVID-19 cyane mu gihe ibihugu byinshi byari biri muri gahunda ya Guma mu Rugo mu mwaka wa 2019 na 2020, ari bwo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kwica abagore n’abakobwa byiyongereye.

Muri icyo gihe, kwica abagore n’abakobwa byiyongereye ku kigero cya 11% mu Burengerazuba bw’u Burayi na 5% mu Majyepfo yabwo.

Ni mu gihe mu Majyaruguru ya Amerika bishwe ku kigero cya 8%, muri Amerika yo hagati bicwa ku kigero cya 3%, naho mu Majyepfo ya Amerika bicwa ku kigero cya 5%.

Iyi raporo igaragaza ko abagore n’abakobwa bakorerwa iyicarubozo ribageza ku rupfu bigakorwa mu ibanga bari mu rugo cyangwa ahandi hihishe, ari ryo ryinshi cyane ugeraranyije n’abarikorerwa mu buryo bugaragara cyangwa amakuru akajya hanze mu buryo bworoshye.

Ikinyamakuru Independent cyavuze ko Ibarura ryo mu Bwongereza ryakozwe hagati ya 2008 na 2019, UK Femicide Census, ryo ryagaragaje ko mu bagore bishwe mu Bwongereza muri icyo gihe, 62% bishwe n’abagabo babo cyangwa abahoze ari abagabo babo.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko zimwe mu mpamvu zatangajwe mu bituma abagore n’abakobwa bicwa cyane, harimo ivangura rishingiye ku gitsina, gutahurwaho ko baryamana n’abo bahuje igitsina, kuba bafite ubumuga, ndetse no gukorerwa ivangura rishingiye ku ruhu.

Ku isi yose buri minota 11 umugore aba yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .