Burera: Umubyeyi waciwe amande ya 2000 Frw kubera gusibya umwana ishuri yayasubijwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bungo mu karere ka Burera bwasobanuye ko habaye ukwibeshya ku mukozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro waciye umuturage amande ya 2000Frw yo ‘gusibya umwana ishuri’.

Nk’uko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, uyu muturage witwa Bigirimana yaciwe amande ku wa 10 Nzeri 2019.

Ubuyobozi bwasobanuye ko Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Akarere ateganya ko umubyeyi uvana umwana mu ishuri cyangwa umwana we akava mu ishuri ntagire uruhare mu kumusubizamo, acibwa amande ya 2000 Frw.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe, Manirafasha Jean de la Paix, yasobanuye ko habayeho kwibeshya ku mukozi wanditse ariya mande umuturage.

Yagize ati “Umubyeyi wacyiwe amande yo gusiba ishuri bahaye kwitiranya amande yo gusiba no kuva mu ishuri, uwayamucyiye twamusabye kuyasubiza, yarangije kuyaha umubyeyi w’umwana, twasuye umubyeyi dusanga yasibye afite ikibazo kigaragara kandi yasubijwe ku ishuri yigaho.”

“Amande acibwa agenwa n’amabwiriza y’inama njyanama ku babyeyi bafite abana bavuye mu ishuri. Uwamuciye amande yanditse nabi avuga ko ari ayo gusiba ishuri, ikiriho ni uko uyu mwana yari yasibye kuri gahunda ze zizwi kandi yasubiye ku ishuri uyu munsi.”

Manirafasha yakomeje avuga ko Umurenge wa Bungwe wari ufite abana 69 bataye ishuri mu itangira ry’umwaka w’amashuri ariko kuri ubu 39 bamaze gusubizwamo mu gihe abandi 30 bagishakishwa.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, RRA yavuze ko “Bimaze kugaragara ko hari amande yashyizweho n’inzego z’ibanze mu byemezo Inama Njyanama z’uturere zagiye zifata.”

Yakomeje iti “Nyuma yo kubona ko bishobora kuba bibangamiye abaturage, RRA irimo kuganira n’izi nzego kugirango iki kibazo gikemuke, kandi bahabwe inyemezabwishyu zitandukanye n’iza RRA.”

Umugabo yari yaciwe 2000 Frw kubera gusibya umwana ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza