Burera: Menya inkomoko y’izina ry’agasanteri kazwi nka ‘Mfashumwana’

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Agasanteri ka Mfashumwana gaherereye mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera. Gahurirwaho n’utugari twa Nkenke na Rurembo.

Izina ‘Mfashumwana’ rimaze imyaka ikabakaba 40, kuko ryatangiye kuhitirirwa ahagana mu 1980. Icyo gihe hari ishyamba ry’inzitane n’urutoki rwinshi, ariko hafi aho hakaba harabaga utubari banyweragamo inzoga n’imisururu.

Santeri ya ‘Mfashumwana’ iri nko mu birometero bitatu uvuye mu yindi Santere ya Nyarwondo , ku muhanda munini wa Kaburimbo Musanze - Cyanika werekeza ku kiyaga cya Burera.

Bamwe mu bahatuye n’abahanyweraga bavuga ko iri zina ryaturutse ku rugomo n’ingeso mbi z’ubusambanyi n’ubusinzi byaharangwaga, cyane cyane ku bagore basindaga bagasiga abana babo ubwo babaga bagiye muri izo ngeso mbi.

Aba baturage ariko ntibacyifuza ko iyi santeri yabo yakomeza kwitwa iri zina kubera iterambere rimaze kuhagera rituma bifuza ko hakwitwa muri ‘Giramahoro’.

Nyirabagirishya Perpetue w’imyaka 70 yagize ati “Ahangaha nanjye nasanze hitwa muri mfashumwana, twajyaga tuza kuhanywera cyera, abagore bamara gusinda bagata abana bakabasigira nk’undi muntu bakajya mu busambanyi iyo mu ntoki zahabaga no mu mashyamba, gusa kuri ubu ntitukibikora kubera iterambere rimaze kuhagera, amazi meza, inzu zigezweho n’ibindi, ahubwo twifuza ko hitwa muri Giramahoro”

Bidafashe Vincent w’imyaka 65 yongeraho ko muri iyi santeri habaga urugomo rukomeye, abantu bakanywa inzoga za kanyanga, inzagwa z’inkorano, bamara gusinda bakarwana, abagore nabo bajya kurwana bati ‘mfasha umwana nkwereke, yaba yaguriwe n’undi mugabo utari uwe bamaze gusinda akamusohora ati ngwino tujye mu nkotsi nkwibwirire hari mu rutoki rwinshi bise gutyo akenshi babaga bagiye mu busambanyi, nabwo agashaka uwo asigira umwana, izina rivuka gutyo’.

Akomeza agira ati “Ubu iterambere ryarahageze, umutekano ni wose izo nzoga za kanyanga n’izindi z’inkorano ntibikihaba, cyane ko aribyo byatumaga n’urugomo ruba rwinshi, ubu amahoro arahinda niyo mpamvu twifuza ko hahindurirwa izina hakitwa muri “Giramahoro”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Uwamahoro Julienne, avuga ko izina rihinduka bitewe na nyira ryo, akabasaba kurandura burundu ibiyobyabwenge ku gira ngo n’izina rihinduke.

Yagize ati “Ubundi izina ry’ahantu cyangwa umuntu rihinduka bitewe na nyira ryo, niba hariswe muri Mfashumwana bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, turabasaba ko bagira uruhare mu kubirandura bigacika burundu ubundi izina rizahindura, gusa natwe tuzakomeza kubakorera ubuvugizi ariko nabo babigizemo uruhare”

Muri iyi Santeri hari kuzamurwa inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo zigezweho mu gihe mu myaka ya 1980 harangwaga n’utuzu dutoya dukikijwe n’intoki nyinshi ndetse n’ibihuru ari byo byari intandaro y’ibibi byahakorerwaga.

Agasanteri ka Mfashumwana karimo inzu z'ubucuruzi nyinshi
Muri aka gace harimo kubakwa inzu nyinshi zo guturamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza