00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku mugore wakubiswe na DASSO inda ikavamo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Abagize Urwego rwunganira Uturere mu micungire y’Umutekano, DASSO, bo mu Murenge wa Mayange, baravugwaho gukubita umugore utwite bikamugiraho ingaruka zo gukuramo inda, icyakora ubuyobozi bw’umurenge burabihakana.

Amakuru aturuka mu Kagari ka Kibenga, avuga ko abagize DASSO basanze uyu mugore atambaye agapfukamunwa yirukira mu nzu bamusangamo bamukuramo bamukurura maze agusha inda.

Umugabo we yahise asohoka ababaza impamvu bari kumukubitira umugore kandi atwite bahita bamujyanana na we, bajya kubafunga.

Bakimara kubafunga umugore ngo yavuze ko yakubiswe bityo yumva inda igiye kuvamo abapolisi bamujyana ku bitaro i Nyamata. Bitewe n’uko yari ameze nabi, kuri ibyo bitaro byabaye ngombwa ko bamuha imiti yo gukuramo inda kugira ngo nibura baramire ubuzima bwe naho umugabo we bajya kumufungira mu kigo cy’inzererezi ku Ruhuha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yatangaje ko nta wakubise uyu mugore ahubwo ari ikinyoma yahimbye mu rwego rwo kujijisha kuko we n’umugabo we bacuruzaga kanyanga.

Ati “Ntabwo babakubise ahubwo bagiye kubareba basanga bari gukora kanyanga barananirana noneho batumiza ubuyobozi tujyanayo n’umuyobozi wa polisi ni bwo umugore yakoresheje ubwo buryo ajijisha kuko na DASSO ntiyari kumukubita gutyo kandi na we ari umugore.”

Yongeyeho ko ari uburyo bwo kuyobya uburari kubera ko bari bamaze gufatirwa mu cyuho bakora inzoga zitemewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .