British Airways yashyizeho agahigo ko gukora urugendo rwihuse rwa New York-Londres

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwa sosiyete y’indege y’Abongereza, British Airways, hagati ya New York na Londres, rwaciye agahigo ko kuba ari rwo rwihuse cyane ku muvuduko wa kilometero 1327 ku isaha.

Indege ya Boeing 747 yahagurutse mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru igera aho yajyaga i Londres mu masaha ane n’iminota 56, bitewe n’umuvumba w’inyanja yatumye igihe yagombaga gukoresha kigabanukaho iminota 80 [isaha n’iminota 20].

Urubuga rugenzura ibya serivisi z’ingendo z’indege Flightradar24, ruvuga ko iyi ndege yakuyeho agahigo k’amasaha atanu n’iminota 13, kashyizweho n’indege yo muri Norvège muri Mutarama 2018.

Umujyanama mu by’ubwikorezi bw’indege wigeze no kuba umupilote muri British Airways, Alastair Rosenschein, yavuze ko iyi ndege yageze ku muvuduko udasanzwe.

Yavuze ko aho indege yagenderaga iyo haza kugira ikiyirogoya byari kuba bibi cyane ariko iyi ndege yo yabashije kugenda kandi ku muvuduko udasanzwe.

British Airways yavuze ko mbere na mbere yitaye ku mutekano w’abagenda mu ndege kurenza agahigo k’umuvuduko kandi abapilote bayo bakoze ibishoboka byose abagenzi bakagera i Londres, mbere y’igihe kandi neza.

Iyi ndege yagenderaga ahadasanzwe ndetse n’umuyaga wa kilometero 321.869 ku isaha wasunikaga indege. Ibi byose byaterwaga n’umuyaga ndetse n’imyivumbagatanyo y’amazi byari mu Bwongereza, muri Ireland ndetse n’u Burayi bwa ruguru mu mpera z’iki cyumweru.

Ubusanzwe urugendo rwa Londres- New York rufata amasaha nibura atandatu n’iminota 13. Iyi ndege ikaba yari ifite umuvuduko urengejeho umunota indege ya Virgin Airbus A350 yayikurikiye n’indi yaje nyuma y’iminota 30 iguye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .