Iyi modoka yahawe izina rya i Vision Dee, yamuritswe ku wa Gatatu w’iki Cyumweru mu imurika ry’ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga ryabereye i Las Vegas muri Amerika.
Umwaka ushize nabwo BMW yari yamuritse imodoka igiye kumera nk’iyi ishobora guhindura amabara ariko yo yahindukaga umweru, umukara cyangwa se ibara risa n’ivu.
Imodoka nshya yashyizwe ku isoko ifite ubushobozi bwo guhindura amabara ku buryo yamera nk’umukororombya.
BMW i Vision Dee ni imodoka byitezwe ko izaba ikirango cy’imiterere y’imodoka zizakorwa mu myaka iri imbere n’inganda zikora imodoka zigezweho.
Urugero, kuba amakuru ajyanye n’urugendo rw’imodoka yajya agaragazwa muri Pare-brise ni ibintu byitezwe ko bizatangira gushyirwa mu modoka nyinshi mu 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!