Mu rwego rwo kumurika izi modoka ziba zigezweho hategurwa amamurika atandukanye arimo n’irizwi nka ‘Salon de l’Auto’ ribera ahitwa Brussels Expo mu Bubiligi.
‘Salon de l’Auto’ y’uyu mwaka yatangiye mu cyumweru gishize ikazarangira ku wa 22 Mutarama mu 2023. Yahurije hamwe inganda zikomeye mu gukora imodoka zirimo Mercedes-Benz, Volkswagen, Groupe Renault, Land Rover, Audi, Bayerische Motoren Werke AG (BMW) n’izindi. Izi zose zari zaserukiye kumurika imodoka nshya zifite.
Hamuritswe amoko arenga 80 y’imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’ubundi 130 bw’izikoresha lisansi/mazutu n’amashanyarazi zizwi nka ‘Hybrid’ ndetse n’izindi zikoresha gusa lisansi cyangwa mazutu.
Ni imurika ryafunguwe n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe, akikijwe na Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo, Umuyobozi w’umujyi wa Bruxelles, Georges Gilkinet n’abandi bagize ubuyobozi bukuru muri iki gihugu.
Izi ni zimwe mu modoka zigezweho zagaragaye muri iri murikabikorwa zo kwitega uyu mwaka.
Mercedes-Benz
Mercedes-Benz Group imenyerewe cyane nka ‘Benz’ ni uruganda rw’Abadage rukora imodoka kuva mu 1926. Uru ruganda rukora imodoka nto z’imiryango, bisi no kugeza ku makamyo ashobora kwifashishwa mu bucuruzi.
Muri iri murikabikorwa rya ‘Salon de l’Auto’, Benz yamuritse imodoka zitandukanye zirimo 2023 Mercedes-Benz AMG SL63, ifite moteri ya V8 ndetse ikaba ari ‘décapotable’ ishobora gutwara abantu bane.
Indi modoka ya Benz yamuritswe ni 2023 Mercedes-AMG EQE 53 ifite umwihariko w’uko ikoresha amashanyarazi kandi ikaba ishobora kugenda kilometero 529–586 bidasabye kuyisubiza kongera kuyishyira ku muriro.
2023 Mercedes-AMG EQE 53 ifite moteri ya V6, iyiha ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko ushobora no kugera kuri 240 km/h. Uyirebeye inyuma ifite imiterere ijya gusa n’iy’izindi Mercedes- AMG GLC coupé cyangwa iya BMW X6.
Indi modoka ya Benz yatangaje abari muri iri murikabikorwa ni 2023 Maybach S-Class S680. Ishobora kuboneka mu buryo bubiri, aho hari izifite moteri ya V8 na V12.
Iyi modoka iri mu bwoko bwa sedan ifite imiterere iyiha ubushobozi bwo gutwara abanyacyubahiro batandukanye cyangwa abandi baba bakeneye umutuzo n’ubwisanzure igihe bari mu rugendo. Mu gukora iyi modoka Benz yafatanyije n’umuhanga mu guhanga imideli uherutse kwitaba Imana, Virgil Abloh.
Biteganyijwe ko Benz izashyira ku isoko imodoka zo muri ubu bwoko 150 aho buri imwe izagurishwa ari hejuru y’ibihumbi 200$.





2023 Range Rover P530
Muri iri murikabikorwa uruganda rw’Abongereza, Land Rover narwo rwahacanye umucyo nyuma y’uko benshi bakunze imodoka yarwo ya ‘2023 Range Rover P530’. Ni imodoka iri hejuru (SUV) kimwe n’izindi nyinshi zikorwa n’uru ruganda. Ifite moteri ya V8, ikagira uburebure bwa metero eshanu, ubugari bwa metero ebyiri n’ubuhagarike bwa metero 1,8.
Imiterere yayo iyiha ubushobozi bwo kugenda neza n’ahantu hari imihanda mibi igoranye. Igiciro cyayo gihera kuri $164,000.





BMW
Uruganda rw’Abadage rwa Bayerische Motoren Werke AG cyangwa se BMW ni rumwe mu rwaserukanye imodoka nyinshi muri iri murikabikorwa.
Mu zo rwamuritse harimo 2023 BMW i4, ishobora kugenda kilometero 484 igihe bateri yayo yuzuye neza.
Iyi modoka iri mu bwoko bw’iziciye bugufi (sedan) ifite moteri iyiha ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko bwa 220Kmh. Igiciro cyayo gihera ku bihumbi 50$.
Indi modoka uru ruganda rwamuritse ni 2023 BMW 2 Series Active Tourer ijya kugira imiterere nk’iya VW Polo. Rwamuritse kandi 2023 BMW iX, iri muri SUV zigizweho zikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Iyi modoka yakozwe nyuma yo kuvugurura BMW X5 ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 521 itarongera gushyirwa ku muriro. Igiciro cyacyo gihera kuri $85,095.
2023 BMW Alpina XB7 ni indi modoka yamuritswe n’uru ruganda nayo iri mu cyiciro cya SUV. Ifite moteri ya V8 na Turbo ebyiri ndetse umuvuduko wayo wo hejuru ushobora kugera kuri 290 km/h.
Kubera ubushobozi iyi modoka ifite bwo kwihuta no kugenda ahantu habi, ni imwe mu zishobora gutwara abayobozi n’abandi banyacyubahiro. Igiciro cyayo ni $145,000.
Iyi modoka ijya gusa neza n’indi ya 2023 BMW XM uru ruganda rwamuritse kuri uwo munsi. Zose ni SUV kandi zihuriye ku kuba zifite moteri ya V8 n’imiterere y’inyuma ijya gusa. Yo ushobora kuyibona kuri $185,000. BMW yamuritse kandi BMW i7 na BMW X1.










McLaren Artura
2023 McLaren Artura ni imwe mu modoka nke za sports zamuritswe muri ‘Salon de l’Auto’. Yakozwe n’uruganda rwo mu Bwongereza rwa McLaren Automotive. Niyo ya mbere uru ruganda rukoze ishobora gukoresha lisansi n’amashanyarazi (Hybrid).
2023 McLaren Artura ifite imiterere ijya gusa n’iya Lamborghini cyangwa se Ferrari, zombi z’Abataliyani.
Ifite moteri ya V6, ishobora gutuma igendera ku muvuduko wa 330 km/h. Igiciro cyayo gihera kuri $237,500.


Nissan
Muri iri murikabikorwa Nissan Motor Co y’Abayapani nayo yaserukanye imodoka nshya zitandukanye zirimo 2023 Nissan ARIYA na 2023 Nissan X-trail, zombi ziri mu bwoko bwa SUV.
2023 Nissan ARIYA igura $43,190 ni imwe mu modoka nke uru ruganda rumaze gukora zikoresha amashanyarazi. Ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 340 utarongera kuyicomeka n’umuvuduko wo hejuru wa 160 km/h.
Ngenzi yayo ya 2023 Nissan X-trail yo ni ‘Hybrid’ kuko ikoresha lisansi n’amashanyarazi. Iyi modoka ijyamo abantu barindwi ifite moteri ya V4, ikaba ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa 170 km/h. Igiciro cyayo gihera kuri $58,990.
Imodoka ya Nissan yatangaje abantu muri iri murikabikorwa ni Nissan ARIYA yagenewe amasiganwa. Iyi modoka ikiri mu nyigo ifite imiterere ijya gusa n’iyi modoka zisanzwe zikoreshwa muri Formula 1. Izaba ikoresha umuriro w’amashanyarazi gusa.
Byitezwe ko nijya ku isoko izahangana na Hyundai IONIQ 5 N nayo ya sports.





Maserati
Byagorana ko uyu munsi ushobora kuvuga imodoka zigezweho ngo wibagirwe Maserati y’Abataliyani kuko imaze kwigarurira igikundiro cya benshi.
Imodoka za Maserati n’uruganda rwa Maserati S.p.A. rubarizwa mu kigo gikora ibijyanye n’imodoka cya Stellantis gihuriyemo Fiat Chrysler Automobiles y’Abataliyani n’Abanyamerika ndetse na PSA Group y’Abafaransa.
Uyu mwaka Maserati yamuritse imodoka zitandukanye ifite zirimo 2023 Maserati Ghibli iri mu cyiciro cya ‘Sedan’. Iyi modoka ifite moteri ya V6, igira umuvuduko wa 178 km/h. iboneka mu byiciro bitandukanye birimo Ghibili GT igura 85,300$, Ghibili Modena igura 92,100$ na Ghibili Modena Q4 igura 94,800$.
Indi modoka Maserati yagaragaje muri iri murikabikorwa ni Maserati MC 20, iri mu cyiciro cy’iza sports. Iyi modoka yakozwe hagendewe cyane ku miterere na moteri y’izikoreshwa muri Formula 1 ifite moteri ya V6 n’umuvuduko wo hejuru wa 325 Km/h. Igiciro cyayo ni ibihumbi 250$.







Lotus
Imodoka za Lotus zikorwa n’uruganda rw’Abongereza Lotus Cars Limited ni zimwe mu ziri kugenda zirushaho kwagurira imitima ya benshi cyane cyane abakunze iza sports, nubwo mu myaka mike ishize uru ruganda rutari ruzwi.
2023 Lotus Eletre ni imwe mu modoka uru ruganda rwamuritse. Ifite umwihariko w’uko iri muri SUV nke zikoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo bwuzuye.
Iyi modoka ifite imiterere ijya kumera nk’iya Lamborghini Urus ishobora kugenda kilometero 598.676 itarongerwamo umuriro bitewe n’uko ifite moteri ebyiri z’amashanyarazi. Igiciro cyayo ni £89,500.
Uretse iyi, Lotus yamuritse kandi 2023 Lotus Emira iri mu modoka za sipooro uru ruganda ruherutse gushyira hanze. Ifite moteri ya V6 na Turbo ebyiri. Ikorwa rya moteri yayo ryagizwemo uruhare na Mercedes-AMG. Igiciro cyayo gihera kuri $77,100.





Renault
Groupe Renault y’Abafaransa nk’ikigo kimaze kuba ubukombe mu bijyanye no gukora imodoka nayo yagaragaye muri iri murikabikorwa.
Iki kigo cyatangiye mu 1899 cyamuritse imodoka zitandukanye zirimo 2023 Renault Arkana. Iyi modoka ni SUV ifite imiterere ijya gusa neza n’iya BMW X4 na Mercedes GLC Coupe ikagira umwihariko w’uko ari Hybrid. Igiciro cyayo kiri hagati ya £28,295- £32,895.
Iki kigo kandi cyamuritse Alpenglow, imodoka yakozwe na Automobiles Alpine n’ubundi isanzwe ibarizwa muri Renault.
Ni imodoka ikiri kunozwa ariko ifite byinshi ishobora kuzahindura mu bijyanye n’imodoka z’amasiganwa cyano ko yakozwe hagendewe ku modoka za formula1 zijyamo umuntu umwe.




Totoya
Byaba ari ukwirengagiza kuvuga ibijyanye n’imodoka ugasiga inyuma uruganda rwa Toyota rwo mu Buyapani cyane ko arirwo rucuruza imodoka nyinshi hirya no hino ku Isi cyane cyane muri Afurika.
Mu modoka nshya Totoya yamuritse harimo 2023 Toyota bZ4X, iri mu byiciro bibiri: icya 2023 Toyota bZ4X XLE igura ibihumbi 42$ na 2023 Toyota bZ4X Limited igura 46,700$.
Iyi modoka iri mu bwoko bwa SUV ikoresha ingufu zikomoka ku muriro w’amashanyarazi. Uru ruganda rwamuritse kandi 2023 Corolla Touring Sports na 2023 Corolla Cross Hybrid.





Volkswagen
Volkswagen y’Abadage inafite ishami mu Rwanda nayo yitabiriye iri murikabikorwa. Imodoka y’umwihariko yazanye ni ID. Space Vizzion ifite imiterere ijya gusa n’iya Golf cyangwa Polo ariko imbere ku kizuru hakaba haravuguruwe mu buryo bugaragara.
Uru ruganda kandi rwamuritse imodoka nshya rwakoze zo mu bwoko bwa Van. Zifite imiterere ijya gysa na VW 1966 T1 Samba, uretse ko zo zavugurwe zijyanishwa n’igihe. Izindi zamuritswe ni izijyazweho mu cyiciro cya Golf, Tiguan na Polo.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!