Blatter wahoze ayobora FIFA ashobora kuyigeze mu nkiko kubera ‘amasaha’ yo ku kuboko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa FIFA kuva mu 1998 kugera mu 2015, Sepp Blatter, ashobora kurega mu nkiko uru rwego yayoboye kubera ibintu by’agaciro bye byasigaye mu biro yakoreragamo birimo amasaha yambarwa ku kuboko asaba gusubizwa.

Blatter yatangaje ko ikintu gikomeye akeneye ari ugusubizwa amasaha ye. Ushobora kumva bitangaje, ariko ni ay’agaciro gakomeye uyu mugabo yari atunze.

Blatter yavuze ko buri saha imwe ibarirwa agaciro kari hagati ya 5,000$ na 20,000$, [ari hagati ya miliyoni 4.5 Frw na 18 Frw] ku buryo yose hamwe ashobora kuba afite agaciro ka 400,000 $ [arenga miliyoni 360 Frw].

Blatter arashaka kandi ko uru rwego rumwishyura amafaranga ye ya pansiyo n’abari abakozi be bakayahabwa.

Gusa ariko ibi by’amafaranga ntabwo ari byo bimuhangayikishije cyane ahubwo icyo ari kureba cyane ni umutungo we bwite yasize mu biro mu 2015.

Blatter w’imyaka 83, yabwiye The New York Times dukesha iyi nkuru ko arakajwe cyane no kuba FIFA itarigeze n’ubu imusubiza umutungo we urimo amasaha agera kuri 80.

Ayo arimo ay’ubwoko butandukanye akorwa na Patek Philippe, IWC hamwe na Omega. Akubiye mu kirego ateganya gutanga arega uru rwego yahoze ayoboye.

Uyu mugabo yavuze ko kudahabwa ibye ari agasuzuguro gakomeye ari gukorerwa n’uru rwego ku buryo ageze aho yumva arambiwe.

Ati “Ndatekereza ko atari ugukabya gusaba guhabwa ibyanjye.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FIFA, Alasdair Bell, yavuze ko Blatter yahawe amasaha ye yose ndetse ko hari n’inyandiko yasinye agaragaza ko ayakiriye, gusa ko baje gutungurwa no kumva ko hari ibyo atahawe.

Blatter yeguye mu ntangiriro za Kamena mu 2015 nyuma y’iminsi ine atorewe kuyobora FIFA mu yindi manda. Impamvu y’ubwegure bwe yari ukubera ibirego bya ruswa byagaragajwe n’Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi ku buyobozi bwe.

Sepp Blatter ari gusaba FIFA kumusubiza amasaha ye 80 bitaba ibyo akayirega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza