00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo: Umusore n’umukobwa bateye akabariro abaturanyi barahurura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 01:28
Yasuwe :

Umusore utuye ahazwi nko mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, yakoze imibonano mpuzabitsina yabanje kunywa ibinini byongera ubushake bizwi nka Viagra bituma abaturanyi bahurura bazi ko ari kugirira nabi umukobwa bari kumwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021, ni bwo uyu musore yasabwe gukingura inzu ye kugira ngo abaturanyi barebe uwo bari kumwe nyuma yo kumva umukobwa ari gutaka cyane.

Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uyu musore yari yasuwe n’umukunzi we bari bamaze igihe batabonana, banakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu musore ngo yari yiteguye cyane uyu mukobwa, abanza kugura Viagra ngo nyamukobwa ataza kumunyuzamo ijisho. Ibyishimo byaje kurenga igipimo umukobwa induru ayiha umunwa, karahava.

Abaturanyi babanje gukeka ko yizihiwe, urusaku rukomeje kwiyongera bagira amakenga, bategeka uwo musore gukingura umuryango yabyanga bakarumena.

Kugira ngo abaturanyi berekane ko nta mikino, baje bitwaje abagize Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) kugira ngo nibasanga uwo musore ari guhohotera umukobwa, bamushyikirize inzego zibishinzwe.

Umusore amaze kumva ko inzego z’umutekano zahageze, yaribwirije arakingura, asohokana n’umukobwa.

Babajijwe icyabaye gituma umukobwa asakuza kugeza aho bibangamiye abaturanyi, undi avuga ko ari ibyishimo byamurenze. Umukobwa na we yavuze ko nta kibazo afitanye n’umukunzi we.

Nkusi Abdoul utuye hafi y’aho byabereye yagize ati “Twahuruye tuzi ko ari gufata umwana ku ngufu ariko mu by’ukuri nitwe twakozwe n’isoni kuko uwo mukobwa twasanze aruta umuhungu. Aho yatwumirije ni uko yatubwiye ko atari ari kumufata ku ngufu, ngo yasakuzaga kubera ibyishimo."

Kawera Olive na we utuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko umusore bamubajije icyatumye basakuriza abaturanyi, ababwira ko ari Viagra yakoresheje.

Ati “Bamubwiye ngo afungure aranga kuko bakekaga ko yazanye akana gato noneho yumvise ko bari guhamagara n’ubuyobozi ni bwo yafunguye. Bagenzi be bamubajije icyatumaga asakuza akabuza abandi umutekano, ni bwo yavuze ko yakoresheje Viagra."

Viagra ubusanzwe ni umuti ukunze kwandikirwa abarwayi bafite ikibazo cyo kugabanuka kw’ingufu zo gutera akabariro, cyane cyane ababiterwa n’ingaruka z’indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Inzobere mu buzima zigaragaza ko gukoresha uwo muti utawandikiwe na muganga bishobora gutera ingaruka zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.

Bivugwa ko nyir’inzu uwo musore yari acumbitsemo yanze kubyihanganira, agahita amuha iminsi 15 yo kuba yayivuyemo ngo atazongera kubangamira abaturanyi.

Abasore bakunze kwifashisha viagra nyamara inzobere mu buvuzi zigaragaza ko mu gihe utayandikiwe na muganga uba wikururira ibyago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .