00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Binjiriye urubuga rw’ikigo gifite hoteli zikomeye basiba amakuru yacyo bagamije ‘kwishimisha’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 September 2022 saa 03:50
Yasuwe :

Abajura bifashishije ikoranabuhanga (hackers) binjiye mu ikoranabuhanga ry’ikigo Intercontinental Hotels Group (IHG) badurumbanya imbuga za internet zacyo, nta kindi bagamije uretse kwishimisha.

Aba bajura biyise ‘TeaPea’ bakomoka muri Vietnam, babwiye BBC ko babanje gutekereza kugaba igitero cy’ikoranabuganga ku mbuga za hoteli z’ikigo gikomoka mu Bwongereza, Intercontinental Hotels Group (IHG) nyuma basanga si byiza bahitamo gusiba amakuru amwe n’amwe.

Iki kigo gifite hoteli zisaga 6000 hirya no hino ku Isi zirimo izitwa Holiday Inn, Crowne Plaza na Regent.

Bavuze ko binjiye mu ikoranabuhanga rya IHG nyuma yo kugerageza ijambobanga ryayo bagasanga riroshye, ari Qwerty1234.

Kuwa Mbere w’icyumweru gishize nibwo bamwe mu bakiliya ba IHG batangiye kugaragaza ko bari guhura n’ibibazo mu gihe bashaka kwishyura ngo bazaziraremo cyangwa abashaka kugaragaza ko basoje igihe bari bamaze muri izo hiteli.

Ubuyobozi bwa IHG bwavuze ko habayeho ikibazo mu ikoranabuhanga ryabo ariko nyuma baza kwemera ko binjiriwe n’abantu batazi, bagahindura imikorere y’imbuga zabo.

Abakoze ibyo babwiye BBC ko babanje kwinjirira emails z’abakozi b’icyo kigo, bikarangira babonye uburyo bwo kwinjira mu mbuga zacyo.

Bavuze ko nta kindi bari bagamije uretse kwishimisha gusa, bitandukanye n’abandi akenshi bagaba ibitero by’ikoranabuhanga bashaka amafaranga.

IHG yatangaje ko serivisi zayo zasubiye uko zari ziri nubwo hakiri utubazo tuzatwara iminsi ngo dukemuke.

Imbuga za Internet z'ibigo bishamikiye kuri IHG zinjiriwe n'abajura mu by'ikoranabuhanga bagamije kwishimisha gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .