00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo ukwiye kumenya mbere yo kunywa umuvinyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 May 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Uko iminsi igenda ishira niko n’abakunzi b’agasembuye bagenda barushaho kuryoherwa nako ndetse bakagaragaza ko icyaka kirushaho kwiyongera.

Ni benshi uzasanga basohokanye n’abakunzi babo, inshuti cyangwa imiryango yabo mu rwego rwo gukomeza kwishimana no kurushaho ubusabane hagati yabo.

Rimwe na rimwe uzasanga hari abahitamo gusohokera ahantu hahenze ndetse bakaniyakiriza ibihenze n’ubwo ntari bubitindeho na cyane ko byo biterwa n’uko bahagaze mu mifuka.

Uwatangiye kototera inzira y’ubusirimu n’ugerageje kwisanisha nabwo akenshi yishakira kwisomera ku muvinyo kabone n’ubwo ataba asanzwe awusogongeraho.

Kuri ubu umuvinyo uboneka henshi mu Rwanda, dore ko n’Abanyarwanda ubwabo batangiye kuyikora ku bwinshi iturutse mu bihingwa n’imbuto zera imbere mu gihugu.

Nubwo umuvinyo ukunzwe muri iki gihe, hari abawunywa batazi neza zimwe mu ngaruka zabyo kandi zishobora kugira bitewe n’ibyo wafashe ari nayo mpamvu tugiye kugaruka cyane kuri bimwe mu bintu umuntu akwiye kwirinda mu gihe agiye kunywa umuvinyo aho yaba ari hose.

Ibiwugize

Ubusanzwe umuvinyo ukorwa mu mbuto zidakunze kuboneka ahantu henshi zizwi nk’imizabibu. Nubwo ari imbuto z’imbonekarimwe hari abashobora kuba bagirwaho ingaruka nazo mu gihe icyo ari cyo cyose baziriye.

Ubusanzwe kumenya ibigize ikinyobwa icyo ari cyo cyose ni ingenzi ku muntu ugiye kugikoresha kubera ko bimufasha no kumenya ibyo bishobora ku mufasha mu buzima bwa buri munsi.

Ubusanzwe imizabibu igira umumaro ukomeye mu buzima bwa muntu kuko yifitemo ubushobozi bwo guhangana na Asma, Umutima, gukomeza amagufwa, umutwe w’uruhande rumwe, impyiko, diabète, impatwe n’izindi ndwara zitandukanye.

Igihe imaze mu bubiko

Imivinyo irimo ubwoko butandukanye, iyera n'itukura, iyoroshye n'ikomeye ....

Ni kenshi uzumva abantu batebya bavuga ko uko umuvinyo usaza ariko uryoha. Iyi si mvugo yo gutebya gusa ahubwo ni ko kuri, umuvinyo uko umara igihe ni ko ugenda wongera imbaraga n’uburyohe.

Bitewe ahanini n’ubwoko bwayo, kumenya igihe imaze mu bubiko bifasha ugiye kuwunywa kumenya ingano ashobora kunywa yirinda ko ushobora kuza kumugaraguza agati akisanga arambaraye hasi kandi yari umusirimu.

Mu rwego rwo kwirinda ko yaza kugukoza isoni, ni byiza kumenya igihe umaze ubitse.

Umwe mu bahuguwe mu bijyanye no gutunganya imivinyo mu Rwanda, Shyaka Innocent ukorera muri Hotel des Mille Collines, yabwiye IGIHE kuryoha k’umuvinyo bishobora no guterwa n’ubwoko bwawo.

Yavuze ko bisaba kubanza kumenya ubwoko bw’umuvinyo kugira ngo ujye wakurikirana neza ibijyanye n’igihe imaze mu bubiko.

Ubwoko bwayo

Ubusanzwe ni abantu bake bakunze kwita ku bwoko bw’Umuvinyo bagiye kunywa, hari n’abapfa kugotomera batitaye ku bwoko runaka. Nyamara abahanga bavuga ko ubwiza bw’umuvinyo buterwa n’ubwoko bwawo.

Mbere yo gufata umuvinyo, ni byiza kubaza aho wawukuye ubwoko bwawo ndetse ukanamenya niba ujyanye n’ibyo uri gukora. Urugero niba umaze gufata amafunguro, banza umenye neza niba ubwo bwoko ugiye gufata bukwiriye nyuma yo kurya.

Ntibyagutangaza ko abantu bazi iby’imivinyo bakubona uri gushinga iryinyo itako ry’inkoko hanyuma mu minota mike wafata umuvinyo bitajyanye nayo bakaguha inkwenene.

Umuvinyo ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane

Umwe mu bahanga mu birebana n’Imivinyo wo mu Busuwisi, Jackie Helfenberger, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko abantu bakwiye kwitondera kunywa umuvinyo kugira ngo ugiye kuwunywa ataza kwisanga icyo yari yitezeho kumurengera kikamumara inyota gishobora no kumwangiriza icyubahiro.

Shyaka yavuze ko nko mu gihe umuntu yariye inyama cyangwa salade cyangwa ushaka kurya utuntu tudashyushye ngo burya ushobora kuduhuza n’umuvinyo w’umweru ibintu bikagenda neza.

Ubusanzwe imivinyo irimo amoko atandukanye. Harimo imivinyo y’umweru n’itukura, imivinyo ikomeye n’iyoroheje ndetse n’imivinyo iryohera ariko hakaba n’imivinyo idasembuye.

Kuri babandi bakunze kunywa imivinyo ikomeye (Full Bolded) burya ngo biba byiza kuyitondera kuko yo iba isa na rurangiza ku ruhande rumwe. Aha ngo bisaba kuba wiyegereje n’ikirahure cy’amazi ku butyo usoma ikirahure cy’Umuvinyo ugahita usoma n’icy’amazi.

Ikindi umuntu ugiye kunywa umuvinyo agomba kwitondera , ni uburyohe bwayo ku rurimi kuko uko yumva uburyohe bwayo ku rurimi bijyana n’ubushobozi ifite. Bisaba kubanza kumenya niba ikomeye cyangwa ari umuvinyo worohereye.

Inkomoko y’umuvinyo

Mu gusogongera umuvinyo ni byiza kumenya ubwoko bwawo

Kumenya aho umuvinyo ukomoka bigufasha kumenya ko wizewe cyangwa udashidikanywaho.

Benshi bazi ko mu Bufaransa ariho hakorewe imivinyo myinshi ariko kuri ubu u Butaliyani buza ku mwanya wa mbere aho bwenga imivinyo nibura ingana na litiro 4 250 000 buri mwaka, u Bufaransa bwenga litilo 3,641,900 buri mwaka, Espagne na litiro 3,248,000 naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zenga litiro 2,333,900.

Mu Rwanda naho barenga kandi imivinyo yaho isigaye yirahirwa. Kuri ubu Rwiyemezamirimo Sina Gérard ari mu basigaye benga imivinyo iryoshye.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ku bufatanye n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda baherutse gutegura amahugurwa y’abakora muri hoteli zitandukanye mu gihe cy’iminsi itanu ku bijyanye no kumenya imivinyo kugira ngo bazamure urwego bari bariho yiswe ‘Sommelier Training Program’.

Muri ayo mahugurwa bahuguwe byimbitse ibirebana n’imivinyo, kumenya uburyo iryoha, uko ikorwa, ibihugu iturukamo ku bwinshi, ibiyigize, uburyo bwo kuyiha abakiliya no kumenya uko wayihuza n’ibiryo uri kurya n’ibindi.

Ni mahugurwa yari abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda yayobowe n’inzobere zaturutse mu Busuwisi zirimo Robert Heinzer na Jackie Helfenberger.

Umukozi ushinzwe ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ayo mahugurwa yakozwe mu rwego rwo kunoza imitangire ya servisi kandi ko bihaye gahiunda yo kuzamura ubukerarugendo.

Nsabimana kandi yavuze ko bahisemo guhugura aba bakozi bitewe n’uko u Rwanda ruri no kwitegura inama zikomeye zirimo n’Inama izahuza Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza CHOGM2022 itegerejwe muri iyi mpeshyi.

Shyaka Innocent , umukozi wa Hotel des Mille Collines yashimangiye ko aya mahugurwa yari akenewe kandi agiye kubafasha kunoza ibijyanye n’umwuga bakora wo kwakira abashyitsi batandukanye ku byerekeye imivinyo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’ Abikorera mu Rwanda, Frank Gisha Mugisha, yatangaje ko impamvu bakoresha amahugurwa ari uko baba bifuza ko muri serivise batanga hatakwiye kuzamo icyuho.

Yavuze ko kandi ari amahugurwa yari akenewe cyane ko abandi bo mu zindi serivisi zitandukanye bari barahuguwe ariko abatanga imivinyo basa n’aho basigara.

Umusuwisi Jackie Helfenberger yagaragaje ko hari byinshi bikwiye kwitondera mu kunywa umuvinyo
Umukozi muri RDB, Nsabimana Emmanuel yavuze ko aya mahugurwa yateguye mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM
Shyaka yemeza ko mbere yo kunywa umuvinyo hari ibyo ukwiye kubanza kumenya
Ubwo hasozwaga amahugurwa, abahuguwe basabwe kutihererana ubumenyi bahawe
Ni byiza kumenya umuvinyo ujyanye n'ifunguro wafashe
Aya mahugurwa yabereye kuri Hotel La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera
Abafashije abakozi bo muri Hotel guhugurwa ni abahanga mu bijyanye n'imivinyo ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .