00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byagufasha guhorana iminwa isa neza

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 June 2022 saa 05:06
Yasuwe :

Kwita ku mubiri wawe si ukoga no kwisiga gusa, biba byiza iyo ufata umwanya ukagenda wita kuri buri gice cyawo by’umwihariko kuko bituma kirushaho kugira ubuzima bwiza no gusa neza.

Ni ngombwa cyane kwita ku minwa yawe nk’uko wita ku bindi bice by’umubiri na yo uba ugomba kuyiha umwanya ntibibe ibyo kuyisiga gusa ahubwo ugakoresha n’ibindi byatuma imera neza.

Hari ubwo ubona umuntu ahora afite iminwa ifite ibibazo nko kuma, gushishuka n’ibindi ukobona ntacyo bimubwiye nyamara ni ikibazo kandi gikemurwa n’ibintu bitagoye.

IGIHE yifashishe urubuga WikiHow rukora inkuru zijyanye n’ubwiza n’imideli yabateguriye bimwe mu bintu wakoresha byagufasha guhorana iminwa myiza isa neza kandi itoshye.

Kunywa amazi

Kimwe mu bintu bishobora gutuma ugira uruhu rwumye n’urwo ku munwa rukabigenderaho ni ukutanywa amazi, iyo uyanywa bifasha umubiri wawe guhora utoshye bityo ntugire iminwa yumagaye cyangwa ishishuka.

Abahanga bavuga ko umuntu aba agomba kunywa amazi angana na litiro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi kugira ngo ubuzima bwe burusheho kugenda neza.

Koza iminwa yawe ukoresheje uburyo bwa ‘Exfoliate’

Ubu ni uburyo bwo koza iminwa yawe ahanini ukoresheje ibikomoka ku bimera twavuga ko ari nko gukora mask igenewe iminwa, bikagufasha kugira iminwa isa neza.

Gukoresha ‘Exfoliate’ bituma rwa ruhu ruba rwangiritse ku munwa rwashishutse ariko rutavuyeho neza, ruvaho kuko iyo urwikuriyeho ushobora kwitera ibisebe.

Ubu buryo ushobora kubukoresha bitandukanye bitewe n’ibikoresho ufite hari ugukoresha ‘lip scrub’ ni ibikoresho byabugenewe bifasha koza iminwa. Hari izigurishwa mu maduka ariko nawe ushobora kuyikorera mu rugo.

Bimwe mu bikenewe ngo ukore ‘lip scrub’ ni ubuki, amavuta ya elayo n’isukari ukabivanga ukagenda usigaho usa n’ukora massage biragufasha.

Ubundi buryo wakoresha muri ‘ExfoExfoliate’ ni ugukoresha uburoso bw’amenyo ariko bworoshye ukagenda ubwogesha ku munwa birafasha cyane.

Irinde kurigata cyangwa gushishura iminwa yawe

Hari abantu bakunda kurigata iminwa yabo cyangwa yaba yumye agatangira kuyishishura; ibi si byiza kuko birushaho kuyangiza. Niba yumye ukayirigata bituma hajyaho amacandwe kandi acid ibamo ituma yuma kurushaho.

Kuyishishura ukoresheje intoki na byo ni ukuyishyira mu byago kuko biyitera ibisebe. Biba byiza gukoresha ubundi buryo bufasha iminwa kutuma cyangwa gushishuka nko kunywa amazi n’ibindi.

Gukuraho makeup ugiye kuryama

Niba ujya urarana makeup ku munwa wawe ntuzongere kwibaza impamvu ihora yumye cyangwa ishishuka. Abantu benshi basigaye bisiga Lipstick imaraho amasaha 24 kuyikuraho bisaba kwigengesera. Ushobora gukoresha cleanser zirimo Micellar water, Oil cleansers n’izindi warangiza yamaze gucya neza ugasigaho amavuta yagenewe kujya ku minwa bituma irushaho gusa neza.

Rinda iminwa yawe inzoga n’itabi

Iyo umuntu afata inzoga cyangwa itabi hari ubwo usanga ibara ryayo ryangiritse ikaba yatukura cyane. Iyo unywa itabi bituma iminwa yawe izaho imirongo imeze nk’iminkanyari bituma isa nabi.

Niba ufata inzoga cyangwa itabi ukabona iminwa yawe itangiye kwangirika biba byiza kwegera abaganga b’inzobere kuri yo kuko bishobora kuguteza uburwayi.

Gusiga iminwa

Ibintu byose twavuze haruguru by’uburyo ushobora kwita ku minwa yawe, ubikoze ariko ntuyisige ntabwo byagufasha cyane. Ni byiza kuyisiga kandi biba akarusho iyo ugiye kwa muganga bakaba bakubwira amavuta yabugenewe wakoresha bitewe n’imiterere y’iminwa yawe.

Kuyisiga kandi bijyana no kwita ku byo uyisigaho bigahorana isuku kuko iyo byanduye byaguteza ibindi bibazo.

Kwita ku minwa ni ngombwa kugira ngo ikomeze gusa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .