Ubushakashatsi bwakozwe n’Umwarimu muri Kaminuza ya Califonia Robert A. Emmons afatanyije na Michael E. McCullough, wigisha muri Kaminuza ya Miami, mu 2003, bwagaragaje ko gushimira iyo bibaye umuco bigabanya agahinda gakabije ku kigero cya 25%, bikagabanya umuhangayiko ukabije, ubwonko bugakora neza.
Umuco wo gushimira usobanurwa nk’ikigero cyo kunyurwa no gusobanukirwa uburemere bw’ibikorwa umuntu yakorewe n’abandi, ukaba inzira yo kwishima no kwiha amahoro.
Nubitekerezaho urasanga ijambo ‘Urakoze’ ryoroshye kurivuga rikaba na rigufi, ariko rigakora ku mutima w’uribwiwe n’uwarivuze adasigaye kandi ryubaka icyizere.
Mu bihugu byateye imbere nka Amerika n’u Burayi baha agaciro cyane umuco wo gushimira, ku buryo umuntu ugukorera neza ntumushimire akubaza ngo ‘Kuki utanshimiye?’. Gushimira byongera impamvu zo gukora ibyiza, bigatera gukundwa, rikubaka umubano mwiza mu bantu.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko umuntu urangwa n’umuco wo gushimira atanezeza bagenzi be gusa, ahubwo nawe yongera ingano y’ibyishimo muri we.
Umwanditsi w’igitabo The Moral Molecule, Paul Zak, yasesenguye gushimira nk’intwaro yo kuzamura imisemburo y’ibyishimo nka Dopamine na oxytocin, umubano w’abantu ukogera bishimirana.
Inyandiko yanyujijwe mu Kinyamakuru cy’Imiyoborere n’imyizerere ishingiye ku madini Journal of Management, Spirituality, and Religion, isobanura ko gushimira ari uguha agaciro ikintu, igikorwa runaka, umuntu, imyitwarire n’ibindi. Ibi bituma abantu bashishikarizwa gushima bivuye ku mutima kuko bibahindukira umuti ubomora umutima.
Umuntu ufite umutima unyuzwe ntiyita ku ngano y’ibyo akorewe ahubwo amenya ko bifite agaciro agashimira. Uvuye mu kazi unaniwe ukomanze ku gipangu, umukozi cyangwa uwo mu muryango ugufunguriye, usabwa kumushimira kuko iyo umara amasaha hanze utegereje byari kukubangamira.
Umwanditsi Kim Cameron mu gitabo cye Positive Leadership avuga ko gushimira bituma habaho ubufatanye no guhuza imbaraga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Gallup Workplace Survey bwagaragaje ko abakozi banezezwa no gushimirwa igihe batanze umusaruro. Abagera kuri 2,5% bakorana ibyishimo, abangana na 1,5% bakongera umusaruro byihuse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!