00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bazilika imaze imyaka 140 yubakwa yaje ku isonga y’ahari gusurwa cyane mu 2022

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 July 2022 saa 08:31
Yasuwe :

Muri iki gihe cy’impeshyi, ni umwanya mwiza ku bantu batandukanye hirya no hino ku isi wo gutemberera ahantu nyaburanga bikabafasha kwizihirwa n’ibiruhuko baba barimo.

Usanga indege zinyuranyuranamo zitwaye abantu mu byerekezo bateganyije gutembereramo ku buryo byateye ikigo cya Tripadvisor gukora urutonde rw’ahantu hari gukurura ba mukerarugendo kurusha ahandi mu 2022.

inyubako ya Bazilika yitiriwe Umuryango wa Sagrada, iri i Barcelone muri Espagne, iza ku mwanya wa mbere nubwo imirimo yo kuyubaka itaragera ku musozo.

Basillica de la Sagrada Famillia imaze imyaka 140 yubakwa kuko imirimo yatangiye mu 1882 nyuma yo gukorerwa igishushanyo mbonera na Antoni Gaudi wo mu mujyi wa Catalogne muri Espagne.

Ifite ubushobozi bwo guteraniramo abantu bagera ku bihumbi icyenda, ikaba ifatwa nk’iza ku isonga mu bunini mu nyubako za Kiliziya Gatolika zitaruzura kugeza none, aho biteganyijwe ko igomba kuba yuzuye nibura nyuma ya 2026.

Uretse iyi nyubako, hari ahandi hantu hagaragajwe ku rutonde rw’ahakomeje gutembererwa kurusha ahandi, higanjemo aho mu Butaliyani na Espagne.

Ahaza ku mwanya wa kabiri mu hasurwa cyane ni ahamenyereweho gukorerwa ibikorwa bya sinema hazwi nka Closseum, i Roma mu Butaliyani, ikaba ari yo nyubako nini mu z’amateka zikorerwamo ibyo bikorwa aho imaze imyaka igera ku 1942 yubatswe.

Empire State Building yubatse muri Leta ya New York ni yo iza ku mwanya wa gatatu aho ikurikirwa n’umusigiti uzwi ku izina rya Sheikh Zayed Grand Mosque Center uherereye Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gihe ku mwanya wa gatanu hariho inzu ndangamurage y’ubugeni ya Gallerie Degli Uffizi iherereye mu mujyi wa Florence mu gihugu cy’u Butaliyani.

Plaza de Espana iri i Seville muri Espagne iza ku mwanya wa gatandatu mu hantu hasurwa cyane, igakurikirwa n’Isumo ry’Amazi ya Iguanzu riherereye muri Brésil.

Imyanya itatu isoza urutonde rw’ahantu 10 hakurura ba mukerarugendo kurusha ahandi ku Isi muri 2022, hariho The Roman Baths ho mu Bwongereza ku mwanya wa munani, Golden of Gods hitiriwe Ubusitani bw’Ibigirwamana muri Leta ya Colorado muri Amerika hari ku mwanya wa cyenda naho ku mwanya wa 10 hakabaho Trevi Fountain, i Roma mu Butaliyani.

Basilica de la Sagrada Familia iri i Barcelona muri Espagne
Closseum i Roma mu Butaliyani hamenyereweho gukorerwa ibikorwa bya sinema
Empire State Building iri ku mwanya wa gatatu w'ahasurwa cyane
Sheikh Zayed Grand Mosque Center iri Abu Dhabi
Gallerie Degli Uffizi i Florence mu Butaliyani na ho harimo gusurwa cyane
Plaza de España i Seville muri Espagne harimo gukurura abantu benshi muri iyi mpeshyi
Isumo rya Iguazu rikundwa cyane n'abashaka kuruhuka mu mpeshyi
The Roman Baths ho mu Bwongereza hari ku mwanya wa munani
Trevi Fountain, i Roma mu Butaliyani
Golden of Gods hitiriwe Ubusitani bw’Ibigirwamana muri Leta ya Colorado muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .