00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batawe muri yombi nyuma yo guha abana bato bombo zikozwe mu rumogi kuri Halloween

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 11:00
Yasuwe :

Polisi yo mu mujyi wa Winnipeg muri Canada, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri, bakekwaho guha abana bombo zirimo ikiyobyabwenge cya tétrahydrocannabinol (THC) kiboneka mu rumogi, ku munsi wa Halloween.

Batawe muri yombi nyuma yo guha abana bato bombo zikozwe mu rumogi kuri Halloween
Abatawe muri yombi ni umugabo w’imyaka 63 n’umugore w’imyaka 53.

Muri rusange, nibura ngo abana basaga 12 bafite imyaka hagati ya 6 na 16 bahawe izi bombo zirimo ibiyobyabwenge, nk’uko polisi yabitangaje ndetse ikaba ikomeje kubikoraho iperereza.

Muri Canada, abantu bakuru bashobora kugura urumogi mu buryo bwemewe n‘amategeko, ndetse mu 2018 cyabaye igihugu cya mbere muri 20 bikize ku isi (G20) n’icya kabiri ku isi, byemeje kugura urumogi rwo kuywa mu buryo bwo kwishimisha.

Umwe mu bapolisi bo muri Winnipeg, Dani McKinnon, yabwiye abanyamakuru ko nk’umubyeyi yashenguwe n’ibyabaye.

Yakomeje ati "Nk’umupolisi, ikibabaje ntabwo byantunguye."

Yashishikarije ababyeyi kujya bagenzura cyane ibintu bihabwa abana babo.

Abo uko ari babiri batawe muri yombi, bakekwaho ibyaha birimo guha umwana ibiyobyabwenge no gushyira ubuzima bw’undi mu kanga.

Uretse aba bana bahawe bombo, muri Vancouver naho byatangajwe ko umwana w’imyaka 11 yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere, nyuma yo kumererwa nabi azira bombo yariye zirimo kiriya kiyobyabwenge cya THC.

Kuri iyo nshuro ari ko bwo polisi ntiyabashije gutahura inkomoko y’izo bombo.

Abana bahawe bombo n'ibisuguti birimo urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .