Batatu mu bagore bane banywa inzoga mbere y’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Mu myemerere y’abantu batandukanye, bakunda guhuza kunywa inzoga no gukora imibonano mpuzabitsina, ababikora bakabyishimira nubwo bishobora kugira izindi ngaruka zihariye.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe ku buryo abantu bahuza inzoga n’imibonano mpuzabitsina, bwerekanye ko abagore batatu muri bane, bakora imibonano basomye ku karahuri, nk’uburyo bubafasha kwizihirwa n’ibyo bakora.

Mu bagore bakoreweho ubushakashatsi barimo abashatse n’abatarashaka, batatu muri bane bavuze ko bakunda kunywa inzoga mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, nk’uburyo bubafasha kuyikora bisanzuye ndetse bakirekura.

Ni ingingo yahuriweho n’abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abakoreweho ubushakashatsi.

Naho 6% mu bagore ibihumbi 3000 bavuze ko batigeze bakora imibonano mpuzabitsina batanyoye inzoga, mu gihe 14% badashobora kuryamana n’abagabo batabanje kuyinywa.

Abagore bakoreweho ubushakashatsi baryamanye n’abagabo nibura umunani, bahamya ko muri abo, batanu baryamanye banyoye inzoga.

Kathryn Lakeland ukorera ikigo Femfresh cyakoze ubwo bushakashasti, avuga ko bitewe no kuba abagore banywa inzoga mu buzima bwabo bwa buri munsi, banazikoresha ngo bazamure icyizere bifitiye iyo bigeze mu myitwarire yabo mu buriri.

Yakomeje ati “Ariko mu gukora ibyo, abagore batakaza ukwigenzura kandi iyo bikozwe inshuro imwe, biba bishoboka ko byazongera kubaho.”

Nubwo ari uku bimeze ariko, abahanga bagaragaza ko inzoga ku mibonano mpuzabitsina zishobora kugira ingaruka mbi. Izo zirangajwe imbere n’uko uburyo umuntu yumva akeneye kwirekura, ashobora no kwirekura ahatari ngombwa agakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uretse gutwara inda ku bagore, hari no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo virusi itera Sida, Hepatite n’izindi.

Abagore benshi bagaragaje ko bakunda kunywa inzoga mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza