Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu bagore batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bane muri batanu muri bo badakoresha ikoranabuhanga.
Uwari Umuyobozi w’Urubuga Web Foundation mu 2021, akaba n’umushakashatsi, Dr. Catherine Abeya, yatangaje ko gufungira inzira abagore n’abakobwa ngo badakoresha ikoranabuhanga, bigira ingaruka ku bukungu bw’Isi.
Ati ‘‘Gufunga ikoranabuhanga ku bagore si ikintu gisanzwe, ahubwo bigira ingaruka mbi no ku bukungu.’’
Dr Abeya yavuze ko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’isi yaba mu burezi, mu bucuruzi ndetse no mu bindi, ko yaba ari ugutsindwa gukomeye mu gihe ritakwifashishwa mu kugaragaza ubushobozi bwa bamwe, kubera ivangura rishingiye ku gitsina.
Ubushakashatsi bwatangajwe ku rubuga rwa Alliance for Affordable Internet (A4AI), buvuga ko usibye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no ku isi yose abagabo bakoresha ikoranabuhanga kurenza abagore ku kinyuranyo cya 21%.
Iki kinyuranyo kandi kigaragara ku kigero cya 52% mu bihugu byateye imbere.
Byagaragaye ko iki cyinyuranyo cyatangiye kwiyongera mu mwaka wa 2011 mu bihugu 32 byakorewemo ubushakashatsi.
Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Uburasirazuba bwa Afurika yo Hagati ndetse n’Amajyaruguru ya Afurika, Boutheina Guermazi, yatangaje ko ibi bigaragaza ukuntu bihenze kugira ngo hakurweho ubusumbane bushingiye ku gitsina
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko kugira ngo iki kinyuranyo gikurweho, bizasaba uruhare rwa za Guverinoma mu gushyiraho amategeko arengera uburenganzira bw’abagore n’abakobwa kandi bikubahirizwa.
Mu bindi bwagaragajwe ko byafasha gukuraho iki kinyuranyo kiri mu gukoresha ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore, ni ugushora imari mu bikorwa remezo no gushyiraho amahame yo gukorera mu mucyo.
Ibi biri mu byatumye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ku bufatanye na ITU, hatangizwa gahunda yiswe Giga igamije ko buri mwana w’umukobwa wese yaroherezwa mu gukoresha itumanaho rya internet mu gihe ari ku ishuri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!