Bamwe mu bakuru b’ibihugu bagiye bapfa biyahuye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko nibura buri mwaka abantu ibihumbi 800 ku Isi bapfa biyahuye.

Nubwo hapfa abo, ababa babigerageje bikanga baruta abo, umubare munini ukaba uwo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko byihariye 79 % by’impfu ziboneka buri mwaka z’ubwo bwoko.

Kwiyahura biterwa n’ibintu bitandukanye biremerera umuntu, akenshi umutima we ukananirwa kubyihanganira agahitamo kwiyambura ubuzima.

Nubwo OMS ivuga ko abenshi biyahura ari abo mu bihugu bikennye, ntabwo bivuze ko abo mu bikize cyangwa abafite ubukire bo batabikora.

Nibura abakuru b’ibihugu 28 kuva Isi yaremwa bapfuye biyahuye, bamwe babikora bakiri mu mirimo abandi bakabikora baravuye ku mirimo.

Uwa vuba aha ni Alan García Pérez wayoboye Peru, wiyahuye yirashe amasasu muri Mata uyu mwaka, nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa.

Mu rutonde twakoze, twahereye kuri bamwe mu bakuru b’ibihugu biyahuye guhera mu 1900.

Germán Busch

Uyu yayoboye Bolivia guhera mu 1937 kugeza mu 1939. Uyu mugabo wapfuye afite imyaka 35, bivugwa ko yananiwe kwiyumvisha ibibazo bya politiki byari bimwugarije maze tariki 23 Kanama 1939 afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima

Otto Strandman

Otto Strandman yabaye Minisitiri w’Intebe wa Estonia anayibera Umuyobozi w’Ikirenga guhera mu 1929 kugeza mu 1931.

Mu mwaka wa 1940 Strandman yari yaravuye muri Poltiiki. Igihugu cye cyigaruriwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, maze mu 1941 atumwaho na Minisiteri y’umutekano y’Abasoviyeti.

Yari abizi ko nagera mu maboko y’iyo Minisiteri baramugirira nabi, ahita afata umwanzuro wo kwiyahura yirashe.

Bolesław Wieniawa-Długoszowski

General Bolesław Wieniawa-Długoszowski yayoboye Pologne umunsi umwe, guhera tariki 25 Nzeri 1939 kugeza tariki 26 Nzeri 1939.

Yashyizweho na Ignacy Mościcki wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Wieniawa mu gihe yari mu nzira avuye i Roma agiye gufata inshingano yahawe, igihugu cye cyatewe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa byanze kumwemera nka Perezida ndetse na Władysław Sikorski wari umugaba mukuru w’ingabo za Pologne aramwanga.

Byatumye uwo mugabo afata iy’ubuhungiro ajya i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 1942 nibwo Wieniawa yiyahuye ahanutse ku nyubako i New York nubwo benshi batabyemera.

Adolf Hitler

Uyu azwi cyane mu mateka y’Isi nk’umwe mu batangije intambara ya kabiri y’isi yose akanayigwamo.

Yayoboye u Budage guhera mu 1934 kugeza mu 1945, ashinga ishyaka ry’aba-Nazi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Tariki 30 Mata 1942, ubwo ingabo za Hitler zari zisumbirijwe n’iz’Abasoviyeti mu mujyi wa Berlin, yahisemo kwiyahura yirashe amasasu, yanga ko bamufata ari muzima.

Umurambo wa Hitler waje gutwikwa ku buryo urwasaya rumwe rw’igihanga cye arirwo rwasigaye.

Getúlio Vargas

Uyu mugabo yayoboye Brésil inshuro ebyiri, kuva mu 1930 kugeza mu 1945, yongera kuva mu 1951 kugeza mu 1954.

Kwiyahura kwe kwatewe n’akavuyo kari mu gihugu katejwe n’abatavuga rumwe na we, byaje no kugera mu gisirikare ndetse bamwe bamusaba kwegura.

Amaze kunanirwa gusubiza igihugu ku murongo, Vargas yirashe amasasu mu gituza kuwa 24 Kanama 1954, asiga yanditse ko afashe inzira y’ubuzima bw’iteka, iy’ubuzima bwo ku Isi ayisize inyuma.

Antonio Guzmán Fernández

Uyu yayoboye Repubulika y’Abadominikani guhera mu 1978 kugeza mu 1982. Yiyahuye yirashe amasasu kuwa 4 Nyakanga 1982 abitewe n’agahinda gakabije.

Osvaldo Dorticós Torrado

Yayoboye Cuba kuva mu 1956 kugeza mu 1976. Ni umwe mu bagize uruhare runini mu mpinduramatwara yagejeje Cuba ku bwigenge iyobowe na Fidel Castro.

Uyu mugabo yirashe kuwa 23 Kamena 1983 nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugore we ndetse n’uburwayi bw’umugongo yari afite.

Dipendra Bir Bikram Shah

Uyu mugabo yayoboye Nepal iminsi itatu guhera tariki ya 1 Kamena kugeza tariki ya 4 Kamena 2001.

Dipendra wari ufite imyaka 29, yimye ingoma amaze kwica se na nyina, abavandimwe be babiri n’abandi batanu bo mu muryango we.

Bivugwa ko yishe ababyeyi be kuko bari baranze ko arongora umukobwa ukomoka mu bwami bwo mu Buhinde, abandi bakavuga ko atari yishimiye uburyo igihugu cye cyari kigiye kuva mu bwami kikajya muri Repubulika ya cyami.

Amaze kwica umuryango we, Dipendra na we yaje kwirasa, ajya muri koma amaramo iminsi itatu biza gutangazwa nyuma ko yapfuye.

Carlos Roberto Reina

Reina yayoboye Honduras kuva mu 1994 kugeza mu 1998. Yaje kwiyahura yirashe tariki 19 Kanama 2003 afite imyaka 77.

Umuvandimwe we nyuma yaje guhishura ko Reina yari afite ibibazo by’ubuzima birimo uburwayi bw’agasabo k’indurwe (gall bladder).

Milan Babić

Uyu yayoboye repubulika ya Serbia Krajina guhera mu 1991 kugeza mu 1992, mu ntambara icyo gihugu cyarwanaga gishaka kwiyomora kuri Croatia.

Mu 2004 yatawe muri yombi n’urukiko rwashyiriweho guca imanza ku byaha byakozwe mu yahoze ari Yugoslavia, ku byaha by’intambara byakozwe ubwo yari ku butegetsi.

Ni umwe mu bantu ba mbere basabye imbabazi ku mugaragaro ku byaha byakozwe mu ntambara yagizemo uruhare, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 13.

Bitunguranye, muri Werurwe 2006 yasanzwe yapfuye mu cyumba yari afungiwemo i La Haye mu Buholandi yiyahuye.

Roh Moo-hyun

Roh Moo-hyun yayoboye Koreya y’Epfo guhera mu 2003 kugeza mu 2008. Nyuma yo kuva ku butegetsi, umuryango we washinjwe ibyaha bikomeye bya ruswa byakozwe ubwo Roh yari ku butegetsi.

Tariki 23 Gicurasi 2009, Roh yagaragaye yahanutse ku musozi ahantu harehare; umubiri we wangiritse. Hari mu gace yavukiyemo ka Bongha. Bamujyanye mu bitaro bitandukanye ariko birangira apfuye uwo munsi.

Polisi yaje gusanga hari akandiko yasize kavuga ko yabereye umutwaro abantu benshi, bityo ko atagishoboye gukomeza kuba umutwaro kubw’ubuzima bubi yari afite.

Roh yavuze ko atari agishoboye kwandika cyangwa gusoma, bityo ko bibaye byiza kwiyahura. Yasabye abantu kutamugirira impuhwe.

Alan García

Yabaye Perezida wa Peru guhera mu 1985 kugeza mu 1990 yongera mu 2006 kugeza mu 2011.

Mu 2012 amaze kuva ku butegetsi, byatangajwe ko akiri Perezida yakiriye ruswa akemerera sosiyete yo muri Brésil ibiraka byo kubaka ibikorwa bitandukanye muri Peru.

Mu 2016 na 2017 bamwe mu baminisitiri bakoranye na Garcia batangiye gutabwa muri yombi, mu 2018 na Garcia ubwe abuzwa kuva mu gihugu kubw’ibyaha bya ruswa yashinjwaga.

Mu Ugushyingo 2018 yagiye gusaba ubuhungiro muri ambasade ya Uruguay barabumwima. Muri Mata 2019 ubushinjacyaha bwasabye ko atabwa muri yombi.

Tariki 17 Mata 2019 Garcia yirasiye aho yari yihishe mu buriri. Bamujyanye kwa muganga ariko biba iby’ubusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza