Babyinana isanduka irimo umurambo! Byinshi ku basore bo muri Ghana bakomeje kuba ikimenyabose

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe, ni kenshi usanga abantu bahererekanya amafoto n’amashusho arimo ay’abasore bo muri Ghana mu gace ka Prampram, bakunze kuvugisha benshi kubera uko babyina bikoreye amasanduka.

Ni abasore badasiba mu biganiro bya benshi muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga kuko amashusho yabo akunze kwifashishwa cyane mu gutera urwenya nyamara. Aba basanzwe bakora akazi ko kubyinira umuntu witabye Imana bamutwaye mu isanduka ndetse bikaba ari byo bakora nk’akazi ka buri munsi.

Aba basore bari basanzwe bazwi iwabo ariko muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi ndetse hakabaho gahunda ya Guma mu rugo, ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, WhatsApp, Twitter, Instagram na TikTok nizo ziganjeho abatera urwenya bifashishije amashusho y’aba basore mu buryo bwo kwimara irungu.

Nawe nta kabuza urabazi! Niba warabonye abasore batandatu babyina bikoreye isanduka ni abo. Mu mashusho yasakaye cyane baba bambaye imyambaro yiganjemo ibara ryirabura n’ingofero babyina umuziki w’indirimbo ya Tony Igy “Astronomia.”

Muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, amafoto n’amashusho byabo byafashe indi ntera ku buryo ibyapa binini ku isi, imodoka n’ibindi bintu bibonwa na benshi byatangiye gushyirwaho amafoto y’aba basore, mu buryo bwo kubwira abantu kuguma mu rugo cyangwa se bakazisanga mu minsi iri imbere bari mu isanduka yikorewe n’aba basore bababyinira bwa nyuma, abantu babasezeraho.

Mu kiganiro na AP, Benjamin Aidoo washinze iri tsinda yavuze ko yaritangije mu 2007 nk’akazi ko ku ruhande kamufasha kuko yari akiri umunyeshuri ndetse we akaza kubikora yashyizeho akarusho kugira ngo akurure benshi.

Ati “Muri Ghana uba ugomba kuba umunyadushya, nabonye ko ababyinnyi benshi bakora aka kazi ko kwikorera amasanduka baba bambaye umukara, njye nashakaga imyambaro yacu igira umwihariko nongeraho amabara arimo umweru, umutuku n’umukara. Abantu bamwe ntabwo bagishaka kurira, abandi iyo barize cyangwa ntibibe turabashimisha, dutuma bishima kubera ibyo dukora.”

Yavuze ko bagerageza kubyina mu buryo budasanzwe kugira ngo abantu babone ko bihariye.

Mu kiganiro Aidoo yagiranye na 3FM, yatangaje ko ukuntu bamamaye mu bihe bya guma mu rugo bishobora kubongerera ubuhangange nyuma yaho icyorezo cya coronavirus kizaba kivuye mu nzira.

Ati “Ubwamamare twagize muri iki gihe cya guma mu rugo bwazamuye ibikorwa byacu. Dushobora kuzazamura ibiciro nyuma ya Coronavirus. Ubu dufite umujyanama muri Kenya n’umunyamategeko muri icyo gihugu.”

Gusa, avuga ako akenshi ikiguzi cyo guherekeza umurambo bakigena bitewe n’uburyo bambaye. N’ubwo atigeze avuga igiciro nyacyo baca, yahishuye ko bigeze guca $3000 abigeze kubitabaza hanze y’igihugu cyabo, ngo icyo gihe harimo itike, ibiryo ndetse naho kurara.

Abaturage mu Bushinwa, Brazil na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye guhererekanye amashusho y’aba basore ubwo icyorezo cya Coronavirus cyamaraga gutangira kugariza isi.

Benjamin Aidoo w’imyaka 32 uba muri Accra muri Ghana, washinze itsinda yavuze ko atazi ukuntu batangiye kwamamara ku Isi kuko yabyutse umunsi umwe muri Werurwe uyu mwaka agasanga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bari guca ibintu.

Ati “Byari biteye ubwoba ariko na none bisekeje. Abantu baravugaga bati naguma mu rugo aho kugira ngo aba basore baze kunshyingura.”

Polisi yo muri Colombia yiganye aba basore batwaye ku bitugu isanduka muri uku kwezi mu Mujyi wa Quibdó, bazenguruka umujyi babwira abaturage bifashishije indangururamajwi kuguma mu rugo.

Muri Portugal no mu Bufaransa barabifashishije bihanangiriza abantu babasaba kuguma mu rugo, ku ifoto yabo iriho amagambo agira ati “Guma mu rugo cyangwa ubyinane natwe.”

Umuvugizi wa Twitter Yasuko Quinn, yatangaje ko nibura abantu bakoresha icyongereza bavuze kuri ba basore bo muri Ghana inshuro ibihumbi 60 muri uku kwezi.

Nta kazi katarushya!

Buri wese bitewe n’akazi akora iyo muhuye akwemeza ko kavunanye byanga bikunze n’ubwo wowe waba ubona koroshye, aba basore nabo ngo hari aho bigeze guhura n’akazi gakomeye bamara iminsi intoki zimwe zidakora neza.

Aidoo ati “Umwaka ushize ahitwa Kumasi, umurambo wari uremereye cyane ku buryo nyuma yo kubyina tuwikoreye twamaze ibyumweru bibiri tutanyeganyeza urutoki na rumwe.”

Mu mihango yo guherekeza umuntu wapfuye muri Ghana hakunze kubaho kwidagadura bakabyina basezera uwatabarutse. Ni naho usanga aba basore babyina bikoreye isanduka bifashishwa mu rwego rwo gusezera mu munezero uwitabye Imana cyane cyane iyo ari umuntu wari ugeze mu za bukuru.

Aba basore babyinana isanduka mu buryo butangaje

Astronomia, indirimbo ya Tony Igy yamamayemo aba basore bo muri Ghana

Muri Ghana aba basore bakunze kwitabazwa mu birori byo guherekeza umuntu witabye Imana
Aba basore bamaze kwamamara ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .