Nubwo Mukorogo yiganje muri Aziya, ikoreshwa hafi mu bihugu byose byo ku Isi, by’umwihariko igakoreshwa n’abari n’abategarugori.
CNN yatangaje ko nko muri Nigeria, 70% y’abari n’abategarugori bakoreweho ubushakashatsi , bemeye ko bakoresha amavuta atukuza uruhu.
Mumbai mu Buhinde igenzura ryakozwe mu 2018, ryerekanye ko 54% y’abagenzuwe bari barigeze byibura gukoreshaho mukorogo, mu gihe 38% bari bakiri kuyikoresha.
Ubushakashatsi bwakozwe na Strategy R bugaragaza ko mu mwaka wa 2020 isoko mpuzamahanga rya mukorogo ryari rifite agaciro ka miliyari 8 z’Amadolali, ndetse hateganyijwe ko kugera mu mwaka wa 2026 rizaba rifite agaciro ka miriyali 11.8 z’Amadolali.
Ibigo bitandukanye birimo ibizwi cyane nka Procter & Gamble, Shisheido, Beiersdorf na Unilever bishinjwa gukora aya mavuta ku bwinshi.
Aya mavuta abamo ibinyabutabire bya Hydroquinone na Mercury byangiza ubuzima.
Muri Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwateye ikirenge mu cy’ibihugu nka Côte d’Ivoire, Ghana, Kenya na Afurika y’Epfo mu guhagarika mukorogo.
Inzobere mu buvuzi zigaragaza ko mukorogo igira ingaruka ku ruhu rw’uyikoresha zirimo kurwara Kanseri y’uruhu, kutihanganira izuba, ubuhumyi, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara ya Asima, uburwayi bwo mu mutwe n’ibibazo by’impyiko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!